Reba urutonde rw’ibiciro bishya by’ingendo za rusange RURA yatangaje
Igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.
Impinduka mu biciro by’ingendo zatangajwe hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.
Yagize iti “Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’’
RURA mu itangazo ryayo ryo ku wa 14 Ukwakira 2020 yashimangiye ko “Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare wagenwe; naho bisi nini zikorera mu Mujyi wa Kigali zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abagenzi bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.’’
Ibiciro byagenderwagaho mu gihugu hose ni ibyashyizweho ku wa 3 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga mu bihe bya Guma mu rugo yari imaze iminsi 46. Icyo gihe ibiciro byarazamuwe ahanini kuko imodoka yatwaraga kimwe cya kabiri cy’abagenzi mu kwirinda COVID-19.
RURA yashishikarije abagenzi gukomeza kwishyura ingendo bifashishije ikoranabuhanga.
Yakomeje iti “Abagenzi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyane cyane gukaraba neza intoki bakoresha isabune n’amazi meza cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer) mbere yo kwinjira mu modoka na nyuma yo kuyisohokamo.’’
Abagenzi barasabwa kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana no gukomeza kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agenwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Ibigo bitwara abantu mu modoka rusange byibukijwe ko bikwiye kugenzura ko abagenzi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirashishikarizwa guhora zifunguye ibirahure uretse mu gihe hari imvura.
Mu gutwara abagenzi, imodoka zizakomeza kubahiriza isaha yo gutangira akazi ya saa Kumi z’igitondo kugeza saa Yine z’ijoro, iyo buri wese agomba kuba yagereyeho mu rugo rwe.
Ibiciro by’ingendo mu bindi bice by’igihugu