Evode Uwizeyimana yagizwe Umusenateri
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho Abasenateri bane ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.
Muri abo basenateri harimo Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, uheruka kwegura ku mirimo ye ku ya 6 Gashyantare 2020.
Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore w’umusekirite wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza.
Kwegura kwe kwakurikiye igitutu yokejwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye uwo mugore ushinzwe umutekano kuri iyo nyubako iherereye mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe ariko yanafashe umwanya wo kujya kwiyunga n’uwo mugore ndetse amusaba imbabazi kimwe n’Abanyarwanda bose batabyakiriye neza. Uwizeyimana afatwa nk’umuhanga mu mategeko, yagiye atanga ibitekerezo bye bigamije kuvugurura amategeko y’u Rwanda ngo agendane n’ibihe bigezweho.
Uwizeyimana yagizwe Senateri hamwe na Prof. Dusingizemungu wari Usanzwe ari Perezida w’Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Kanziza Epiphanie wari Umuyobozi w’Umuryango w’Abagore baharanira Ubumwe (WOPU) na Twahirwa André Umwanditsi w’ibitabo.
@igicumbinews.co.rw