Umugore yarakangutse asanga umupasiteri yamunyayeho ubwo bari mu ndege
Mu ijoro ryo ku wa mbere taliki ya 12 Ukwakira2020, nyuma y’urugendo rushimishije i Las Vegas, umugore witwa Alicia Beverly wari mu ndege ya Delta Airlines yerekeza i Detroit ari kumwe n’umuvandimwe we, yavuze ko yanyaweho n’umupasiteri na we wari muri iyo ndege igihe yari asinziriye cyane.
Alicia Beverly avuga ibyabaye mu kiganiro yagiranye na Fox 2 Detroit, yavuze ko ubwo yari aryamye mu ntebe z’inyuma mu ndege iruhande rwa mushiki we, yakanguwe no kubona umuntu amunyaraho. Yavuze ko yari indege yarimo abantu barushye kandi hafi ya bose bari basinziriye, ati:
Numvaga nshyushye, ku ruhande rwanjye numvaga hari ikintu gishyushye. Nacitse intege ubwo nafunguraga amaso asinziriye nkabona ibibaye. Narasimbutse nuko mbona igice cye cy’ibanga kihariye ndataka, nkangura abantu bose. Icyo gihe rwose naramurebye mbona arimo arakunguta ubugabo bwe! Ndebye mbona intebe yose yatose. Beverly yavuze ko induru ye yakanguye abandi bagenzi, maze umupolisi utari ku kazi wari mu ndege afata uwo mu pasiteri. Fox 2 Detroit ivuga ko uyu mugabo utaramenyekana ari umushumba uzwi cyane ukomoka muri Carolina y’Amajyaruguru kandi bivugwa ko imiti ifasha gusinzira yafashe ariyo yabimuteye. Beverly yagize ati: Nta kintu na kimwe yavuze igihe cyose yari ahagaze aho. Nagombaga kuguma mu myenda itose amasaha menshi kugeza tugeze i Detroit aho pasiteri yafatiwe. Kugeza ubu nta byaha araregwa, ibyabaye biracyakorwaho iperereza na FBI mu gihe bakemura ibibazo bibera mu ndege. Hagati aho, Alicia Beverly yavuze ko ibyabaye byamuteye ubwoba. Ati: Navuye ku kazi ejo kubera ko ntashoboraga kugumayo ariko nagombaga kubabwira impamvu nkeneye kugenda. Byari byinshi. Amaganya yanjye yari menshi rwose. Kuva icyo gihe nashoboye gusinzira amasaha 4 gusa.
@igicumbinews.co.rw