USA: Hatangajwe igihe bizamenyekanira niba urukingo rwa Coronavirus rukora
Umuyobozi w’Ikigo cy’Indwara z’ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Fauci, yatangaje ko nibura mu Ukuboza 2020 aribwo bazamenya niba urukingo rwa Coronavirus bafite ruzatanga umusaruro cyangwa ntawo.
Fauci yavuze ko ruramutse rutanze umusaruro, kurukwirakwiza mu baturage byatangira nibura mu 2021.
Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump atangaje ko urukingo ruri hafi kuboneka rugahabwa abaturage.
Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri iki Cyumweru, Fauci yagize ati “Tuzamenya ko urukingo rumeze neza kandi rukora mu mpera za Ugushyingo cyangwa mu ntangiriro za Ukuboza.”
Yakomeje agira ati “Uvuze ku byo gukingira abaturage ku buryo uhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo, ibyo byo ntabwo bishoboka mbere cy’igihembwe cya mbere cyangwa icya kabiri cy’undi mwaka.”
Urukingo niwo muti ushoboka ngo uhagarike icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abasaga miliyoni 1.1 ku Isi, mu gihe miliyoni zisaga 42 zimaze kuyandura. Muri Amerika, abasaga ibihumbi 220 nibo bamaze gupfa.
@igicumbinews.co.rw