Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umubare w’abantu bataha ubukwe n’abiyakira uba 75 uvuye kuri 30 wari warashyizweho mu gihe insengero zemerewe kwakira kimwe cya kabiri cy’abantu bazijyamo.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yongeye gusuzuma ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zaherukaga kwemezwa mu nama yo ku wa 12 Ukwakira 2020.
Yemeje ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa Yine z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.
Mu ngamba nshya zafashwe harimo ko abataha ubukwe biyongereye mu gihe ibikorwa by’imikino y’amahirwe nabyo bigeye gutangira gufungurwa.
Mu gihe abantu batahaga ubukwe babaga ari 30, kuri ubu umubare wazamuwe ugirwa 75 haba mu rusengero ndetse n’aho biyakirira; ibi bigakorwa bitabaye ngombwa ko babanza gupimwa nkuko byari byemejwe mbere.
Ingamba nshya zafashwe:
Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 75.
Imihango yo gushyingirwa mu nsengero ntigomba kurenza abantu 75.
Abitabiriye kwiyakira mu bukwe ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19 mu gihe batarenze 75.
Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Abaturage bakomeje kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki wabugenewe (hand sanitizer).
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 550 532, byasanzwemo abantu 5084 banduye. Muri bo 4851 barakize, 198 baracyari kwitabwaho bakivurwa mu gihe abo iki cyorezo kimaze guhitana ari 35.