AMAFOTO: Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga azakiniraho
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga izakiniraho cya Estádio Nacional de Cabo Verde kiri mu Mujyi wa Praie muri Cap-Vert.
Iyi myitozo yabaye ku wa Kabiri nimugoroba ahagana saa mbiri z’i Kigali (saa kumi n’ebyiri z’i Praia), yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 23 umutoza Mashami Vincent yitabaje, nyuma yo gukora urugendo rugera hafi ku bilometero umunani bavuye kuri VipPraie Hotel bacumbitsemo.
Cap-Vert n’u Rwanda bizahura ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.
Imyitozo y’Amavubi yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi no guhererekanya umupira dore ko bagiye bahura mu byiciro bitandukanye ndetse abenshi muri bo bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya COVID-19.
Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze ko intego bafite ari ugutsinda umukino bafite imbere, bitakunda bagashaka inota rimwe.
Ati “Ndashimira Imana kuba dusoje imyitozo ya mbere amahoro, ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano, tuzagikiniraho twembi, ku bwanjye navuga ko nta nzitizi z’ikibuga zihari. “
“Umwuka mu ikipe umeze neza, turagerageza kumva ibyo umutoza atubwira kugira ngo dushake umusaruro mwiza. Twese dufite intumbero yo kubona aya manota atandatu, ariko byose birashoboka. Intego ya mbere ni ugushaka amanota atatu bitashoboka ntitwemere gutsindwa.”
Nyuma y’umukino wo ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Ku ruhande rwa Cap-Vert, ku wa Kabiri na yo yakoze imyitozo ya kabiri, aho bitandukanye no ku wa Mbere hitabiriye abakinnyi icyenda gusa, kuri ubu hari abakinnyi 23 muri 25 bahamagawe mu gihe abandi babiri bitezwe i Praia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Bitewe n’amabwiriza ari mu bihugu bitandukanye kubera COVID-19 ndetse n’imvune, habaye impinduka mu ikipe ya Cap-Vert yari yahamagawe, abakinnyi bamwe barasimbuzwa.
Abakinnyi batazaboneka ku mikino y’u Rwanda ni Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo. Basimbujwe abarimo Márcio da Rosa, Felix Mathaus, Hélder Tavares, Kevin Oliveira, Platini na Djaniny Semedo.
Kevin Oliveira na Platini ni bo bategerejwe mu ikipe y’igihug ya Cap-Vert kuri uyu wa Gatatu.
Umukinnyi wo ku mpande, Vagner Dias, wagize imvune idakomeye, ntiyakoranye n’abandi mu rwego rwo kwirinda ko byaba bibi kurushaho.
Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.
Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.
Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.
PHOTO: IGIHE
@igicumbinews.co.rw