RIB yataye muri yombi abantu 4 bakekwaho kwicira umukobwa mu karere ka Kicukiro

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica umukobwa witwa Mukandayisenga Claudine w’imyaka 23 ukomoka i Nyamasheke, wiciwe mu Karere ka Kicukiro ku wa 1 Ugushyingo 2020.

Abatawe yombi ni uwitwa barimo umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali mu Karere ka Gasabo, uw’imyaka 29 ukomoka i Save mu Karere ka Gisagara, uw’imyaka 31 uvuka Kimironko mu Karere ka Gasabo n’undi uvuka mu Karere ka Nyamasheke.

Aba uko ari bane bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, uwa nyuma ari we akaba yafashwa ku wa 20 Ugushyingo 2020, afatanywe telefoni ya Mukandayisenga yari amaze iminsi akoresha ashyira amafoto ye ku rubuga rwa Facebook.

Umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali muri Gasabo ni we wari wahaye Mukandayisenga Claudine akazi k’ubwubatsi bakoraga bombi, mbere y’uko apfa.

Mukandayisenga yakomokaga mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, yiciwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokombe, ku wa 1 Ugushyingo 2020.

RIB yavuze ko dosiye y’aba bane bakekwaho kumwica yakozwe ikaba yarohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 24 Ugushyingo ndetse bwanashyikirijwe ibisubizo byavuye mu isuzuma ryakorewe umurambo wa Mukandayisenga nabyo, bukaba ari bwo buzabitangaza.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yashimiye ubufatanye bw’abaturage, anaburira abakomeza kwishora mu byaha ko ntaho bacikira ubutabera.

Ati “RIB irashima abaturage ubufatanye bagaragaza, cyane cyane mu ifatwa ry’aba bantu, ikaba yibutsa abantu bose batekereza cyangwa bakora ibyaha, ko iteka mbere yo guhitamo gukora icyaha bajye babanza bibuke ko amategeko abareba, ijisho ry’ubutabera ribareba.”

Yongeyeho ati “Ubushobozi burahari bwo kurwanya ibyaha, ubushake ndetse n’ubufatanye n’abaturage burahari; umuntu wese rero uhitamo gukora icyaha ajye yibuka ko atari umuhanga cyane kuruta abandi bose, icyo bakora cyose igihe cyose byamara, bazafatwa kandi bashyikirizwe ubutabera. Inama nziza ni ukubireka bakava mu ngeso zo gukora ibyaha.”

Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.

@igicumbinews.co.rw

About The Author