Umugore yakase igitsina cy’umwana we ahita atoroka

Polisi yo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Limuru muri Kiambu iri gushakisha uruhindu umugore witwa Winnie Mutheu wakase igitsina cy’umwana we ku munsi w’ejo yarangiza akaburirwa irengero.

Uyu mwana w’umuhungu w’umwaka umwe yajyanwe mu bitaro bya Kijabe Mission Hospita,amerewe nabi nyuma yo gucibwa igitsina na nyina.

Nyirasenge w’uyu mwana yabwiye ikinyamakuru Nation ko uyu mukazana wabo yaciye igitsina uyu muhungu we Kuwa Kabiri ubwo umugabo we yiteguraga kujya ku kazi.

Uyu mukecuru yavuze ko ubwo umuvandimwe we yiteguraga kujya ku kazi yumvise urusaku rw’umwana we ari kurira cyane niko gusanga uyu mwana yaciwe igitsina.

Yagize ati “Yabajije umugore impamvu umwana ari kurira,amusubiza ko umwana avunitse ukuguru ari gukina n’abana hanze.Umugabo yagiye kureba asanga uyu mwana nta kibazo cy’ukuguru afite.Yakuyemo imyenda umwana asanga ari kuvirirana,yangijwe igitsina.”

Uyu mugore n’umugabo bari bamaze imyaka 5 babana.Bari bafitanye abana 2 nkuko Nairobi News ibitangaza gusa ngo nta makimbirane yabavugwagaho ndetse uyu mugore ngo ntiyigeze ashwana n’umugabo we ngo bibe byatewe no gushaka kumwihimuraho.

Uyu mwana ngo aracyari kwa muganga ndetse ngo amerewe nabi gusa ntabwo haramenyekana impamvu yatumye uyu mugore akora iki gikorwa cy’ubunyamaswa.

Umukuru wa Polisi y’ahitwa Tigoni witwa Mwaniki Ireri yavuze ko uyu mugore ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoreye uyu mwana we.

Ati “Ikirego cyatugezeho ejo gitanzwe na se w’umwana.Turi gushaka uwo mugore kandi twizeye ko tuzamubona.

Inkuru z’abagore baca ibitsina abana zikomeje kwiyongera kuko muri Gicurasi 2018,umugore w’umushinwa yaciye igitsina umuhungu we kugira ngo abone uko amujugunyira ababyeyi b’umugabo we ngo bamurere.Uyu mwana yatabawe n’abaganga bongeye guteranya igitsina cye.

@igicumbinews.co.rw

About The Author