Umugabo yazutse nyuma yuko hashize amasaha atatu apfuye

Umunya-Kenya Peter Kigen w’imyaka 32 yagarutse mu buzima nyuma y’uko abaganga bemeje ko yapfuye ndetse agashyirwa mu buruhukiro aho yamaze amasaha atatu.

Peter Kigen yari arwariye mu bitaro biri mu gace ka KapKatet muri Kericho. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2020.

Umuvandimwe we Kevin Kipkurui, yavuze ko yabonanye na muganga aho bakirira indembe hanyuma bagasabwa kubanza kwandikwa mu gitabo.

Nyuma yuko banditswe KipKurui yavuze ko bongeye gusabwa kujya kwishyura amafaranga y’ibitaro ariko yagaruka akabwirwa inkuru y’akababaro ko umuvandimwe we yitabye Imana.

Ati “Ubwo nagarukaga ahantu bavurira indembe nibwo numvise ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Umuforomo yambwiye ko yapfuye mbere yuko agezwa kwa muganga.’’

Mu kubara inkuru, yavuze ko umuvandimwe we yari asanzwe afite indwara idakira.

Yakomeje ati “Umuforomo yampaye impapuro zo mu buruhukiro mbere yuko umuvandimwe wanjye ajyanwayo.’’

KipKuriu yavuze ko nyuma y’igihe ategereje umurambo w’umuvandimwe we aribwo yabwiye ko atapfuye.

Abakora mu buruhukiro bavuze ko Kigen yari yajyamywe mu buruhukiro atarashiramo umwuka.

Ati “Abakora mu buruhukiro barampamagaye ngo njyeyo nsanga ari kwinyeganyeza. Twarababaye. Ntabwo dushobora kumva uburyo umuntu ukiri muzima yajyanwa mu buruhukiro.’’

Kigen na we ubwo yari ku buriri bw’ibitaro yavuze ko yababajwe no kumva ko batekereje ko yapfuye bakamujyana mu buruhukiro. Ati “Ntabwo numva ibyabaye. Ni gute bemeje ko napfuye?’’

Ubuyobozi bw’ibitaro bwemeje ko Kigen yari atarashiramo umwuka ubwo yajyanwaga mu bitaro ndetse habaye uburangare bw’abakora ahakirirwa indembe.

 

Umunya-Kenya Peter Kigen w’imyaka 32 yagarutse mu buzima nyuma y’uko abaganga bemeje ko yapfuye akanashyirwa mu buruhukiro

@igicumbinews.co.rw

About The Author