Video: Papa Benedict XVI yahaye umugisha Kambanda na bagenzi be Nyuma yuko bemejwe ko ari Aba-Cardinal

Karidinali Antoine Kambanda hamwe na bagenzi be bimitswe kuri uyu wa Gatandatu babonanye n’uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Benedict VXI abaha umugisha.

Umuhango wo kwimika aba bakaridinali bashya wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican ku wa 28 Ugushyingo, wayobowe na Papa Francis Witabiriwe n’abasanzwe ari aba-Cardinal ndetse n’abandi bashya 11 muri 13 bashyizweho na Papa Francis ku wa 25 Ukwakira 2020.

Mu muhango wo kwimika aba ba-Cardinal, buri wese uko ari 11, yahamije mu magambo ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, arangije arahirira imbere ya Papa Francis, ko azubahiriza inshingano ze, ko azubaha amategeko ya Kiliziya Gatolika ndetse ko atazigera amena amabanga y’abazajya bamugana muri Penetensiya n’ahandi.

Nyuma y’iyo ndahiro, yajyaga imbere ya Papa, agapfukama akambikwa ingofero itukura n’impeta. Kambanda ni we wabaye uwa Gatatu muri 11 ahabwa umwambaro we hanyuma kimwe n’abandi Papa akababwira ko bakwiye kuzahora bawambaye kandi neza.

Papa Francis yasobanuriye aba-Cardinal bashya inshingano zibategereje, uburyo urugendo rw’ubukirisitu rusaba kuguma mu murongo w’umuhamagaro, ko umwambaro utukura bambara usobanura amaraso ya Yezu bityo ko baba bagomba guhora bagenza nka we, mu gucungura Isi aho biri ngombwa.

Nyuma y’uyu muhango, baherekejwe na Papa Francis aba bakaridinali babonanye na Papa Benedict XVI abaha umugisha.

Buri umwe muri aba bakaridinali yagendaga yigira imbere agaca bugufi, ubundi agasoma ikiganza cya Benedict XVI ari nako bamusobanurira abo aribo n’amazina yabo.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Papa rivuga ko Benedict XVI n’aba bakaridinali bahuriye muri Chapel ya ‘Mater Ecclesiae monastery’ bavugana isengesho rya Ndakuramutsa Mariya ubundi abaha umugisha.

Benedict XVI yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kuwa 19 Mata 2005 nyuma y’umwiherero w’aba-Cardinal wabaye ukurikiye urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II. Yimitswe kuwa 24 Mata uwo mwaka, ariko aza kwegura kuwa 28 Gashyantare 2013.

@igicumbinews.co.rw

About The Author