Ambasaderi wa Uganda muri Kenya yanze guhererekanya ububasha n’ugomba kumusimbura

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya, Phibby Otaala, yatangaje ko atazahererekanya ububasha na Hassan Galiwango uherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, nk’umusimbura we kuri uyu mwanya.

Otaala yatangaje ko atigeze ahamagazwa na Perezida Museveni wamushyizeho, nubwo yavuye ku mirimo ye akajya mu bikorwa by’amatora muri Uganda mu Karere ka Tororo gushaka ugomba kugahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko yeguye ku mwanya we, ariko we yavuze ko ari ibihuha byahimbwe.

Ati “Ndacyari Ambasaderi wa Uganda muri Kenya. Nta baruwa impamagaza ndabona ivuye kuri boss wanjye (Perezida wa Repubulika).”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nigeze negura, ahubwo naje kwitabira amatora y’ishyaka ryanjye kuko mbere y’uko ngirwa Ambasaderi, nari mu Buyobozi Nshingwabikorwa bw’ishyaka”.

Otaala yavuze ko Galiwango wagenwe ngo amusimbure, hari undi mwanya yahawe.

Yavuze ko hari izindi Ambasade eshanu zidafite ba Ambasaderi, ko niba baragennye Galiwango nka Ambasaderi wa Uganda muri Kenya, bidashoboka ko habaho ba Ambasaderi babiri mu gihugu kimwe.

Ati “Yajya mu Bushinwa, mu Buyapani, muri Angola, i Génève cyangwa se ahandi. Ntabwo akwiriye kureba aho ndi. Nairobi irandyoheye”.

@igicumbinews.co.rw

About The Author