Umukozi wa REB yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa mu bizamini by’Abarimu

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) witwa Habinshuti Salomon n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, ushinjwa ko yamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota, asohoke mu batsinze kandi yari yaratsinzwe.

Uyu mukozi yafashwe nyuma y’uko ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Intebe yahagaritse Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Tumusiime Angelique wari umwungirije n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu, Ngoga James, kubera “kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye”.

Uku guhagarikwa kwabo kwabayeho nyuma y’iminsi havugwa ibibazo by’abarimu bavugaga ko batsinze ibizamini n’amanota yo hejuru ariko ntibahabwe imirimo mu gihe abayihawe bo ari abari bafite amanota make ugereranyije n’abo bandi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB yakomeje iti “Iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu. RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera cyihanganirwa kandi ko kidasaza.”

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yasabye ko abaturarwanda kujya batanga amakuru y’ahantu bakeka ruswa kugira ngo ikumirwe.

Ati “ RIB irasaba abantu bose baba bafite amakuru ya ruswa ko bayegera agakurikiranwa.”

Nyuma yo guhagarikwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko habayeho ubukererwe abarimu ntibashyirwe mu myanya ku gihe. Ati “Urabona amashuri yatangiye, twagombaga kuba dufite abarimu, habayeho gukererwa.”

Mu kwezi gushize nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu mu myanya cyarangiye abagera kuri 6 741 bahawe akazi mu gihe hagikenewe abagera kuri 21 737.

Mu mashuri abanza abarimu 3 732 bashyizwe mu myanya mu gihugu hose mu barimu 18 039 bari bakenewe. Ibi bivuze ko hagikenewe abandi bagera ku 14 307.

Mu mashuri yisumbuye abarimu 2 673 bashyizwe mu myanya mu 6 371 bari bakenewe ibi bivuze ko ho hagikenewe abagera ku 3 698. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ni 6 741.

Mineduc yatangaje ko abarimu batashyizwe mu myanya byatewe n’uko imyanya batsindiye idahura n’iyo uturere twagaragaje ko dukeneye, bityo bazashyirwa mu mirimo mu cyiciro gikurikiyeho imyanya yabonetse.

@igicumbinews.co.rw

About The Author