Ababyeyi bazongera bishyure andi amafaranga amashuri natangira

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko ababyeyi bazongera bakishyura bundi bushya amafaranga y’ishuri y’igihembwe umwaka w’amashuri wongeye gutangira muri Nzeri 2020.

Twagirayezu avuga ko ababyeyi bazishyura bundi bushya amafaranga y
Twagirayezu avuga ko ababyeyi bazishyura bundi bushya amafaranga y’ishuri ariko ntibakwe ibindi bikoresho

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko Leta ivuze ko amashuri azasubukura amasomo muri Nzeri 2020, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko amasomo yahagaze hari imirimo yakoreshejwe ayo mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyuye, ku buryo ntawavuga ko bazayaheraho umwaka w’amashuri wongeye gutangira.

Agira ati “Hari ibyo amashuri yari yarakoresheje birimo no gutegura kwakira abana ku buryo amafaranga bishyuye utavuga ko ayo mafaranga agihari kandi bayaheraho kuko yakoreshejwe ibyo yagombaga gukora n’ubwo igihembwe cyari kitararangira, ntabwo bazayasubizwa cyangwa ngo bayahereho”.

Twagirayezu avuga ko hazabaho uburyo bwo gufasha ababyeyi batishoboye uko batazahura n’ibibazo byo kubona amafaranga y’ishuri y’abana ku buryo badahagarika amasomo yabo, naho ku bijyanye n’ibikoresho byari byaraguzwe ku mashuri kandi bikaba byaragombaga kumara igihe kirekire batazitwaza ibindi.

Agira ati “Ntabwo ibigo bizongera gusaba abanyeshuri kujyana ibikoresho bishya kuko ibya mbere biracyahari, ariko amafaranga y’ishuri yo azishyurwa nk’uko bisanzwe”.

Naho abishyuye amafaranga y’umwaka wose, uyu muyobozi avuga ko bizaganirwaho n’ikigo cy’ishuri kugira ngo harebwe uko bafashwa bigahabwa umurongo, kandi ko hatangiye kurebwa ibijyanye no kugena amafaranga y’ishuri ku buryo bizahabwa umurongo kuko intego ari ugufasha abanyeshuri kujya ku mashuri bitabaye umutwaro ku babyeyi.

Abatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza bazaba benshi. Hateganyijwe iki?

Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, avuga ko muri iki gihe Leta iteganya kongera ibyumba by’amashuri no gutegura abarimu bazifashisha mu kwigisha umubare munini w’abanyeshuri bazatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza n’ay’inshuke.

Agira ati “Birumbvikana ko amashuri azatangira hageze n’igihe abana bashya bageze igihe cyo gutangira amashuri. Turi gutegura uko Leta izubaka ibyumba bihagije by’amashuri n’abarimu bahagije kugira ngo abana bazabone uko biga badacucitse cyangwa ngo babure aho bigira”.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kuba hari amasomo yari asigaye atangirwa mu bitangazamakuru, ndetse n’ikoranabuhanga rya interineti no kuri za telefone, byose ari uburyo bwo gufasha abanyeshuri gukomeza kwiyungura ubumenyi ku buryo batakora ibizamini.
Ati “Ntabwo ari uburyo bwizewe ko bugera kuri bose, ni yo mpamvu nidusubira ku ishuri abanyeshuri bose bazigishwa kugira ngo bagere ku gipimo kimwe, ariko nibura abashobora kugera kuri ayo masomo babibone”.

Minsiteri y’Uburezi igaragaza ko abana bakwiye gukomeza gukurikira ayo masomo kugira ngo bakomeze kwihugura, ariko ko kugeza ubu guhuriza hamwe abana ngo bahabwe amasomo na mwarimu bitemewe mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Minsiteri y’Ubuzima yo kwirinda Coronavirus.

Ku bijyanye na za Kaminuza zigisha hifashishijwe ikoranabuhanga na zo ngo ntabwo hizewe ko rigera kuri bose, ku buryo ntawakwizera ko barangiza amasomo batongeye kwiga bisanzwe, ariko izujuje uburyo bwo kwigisha hifashishijwe iryo koranabuhanga ryujuje ibisabwa bazakomeza kwiga hakoreshejwe ubwo buryo.

@igicumbinews.co.rw