Abadepite barwaniye mu kiriyo

Abadepite babiri bo muri Kenya barwaniye mu kiriyo nyuma y’aho umwe ashinje mugenzi we ko ari umujura.

Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere hagati ya Depite Simba Arati uhagarariye agace ka Dagoretti y’Amajyaruguru na Sylvanus Osoro uhagarariye agace ka Mugirango y’Amajyepfo.

Simba niwe imvururu zakomotseho. Ubwo yari atangiye kugeza ijambo ku baje mu kiriyo, yagize ati “Dufite abayobozi benshi aha b’inshuti z’akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi badakwiriye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi.”

Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ijambo rye mbere, yahagurukanye uburakari, afata mu mashati Depite Simba, batangira guterana ibipfunsi.

BBC yatangaje ko hataramenyakana uburyo Osoro yakubiswemo, gusa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mudepite yicaye hasi mu buryo bigaragara ko atahicaye ku bushake.

Ubusanzwe Osoro ni inshuti n’umurwanashyaka wa Visi Perezida wa Kenya, William Ruto mu gihe Arati ari umurwanashyaka wa Raila Odinga utavuga rumwe na Leta. Ruto na Odinga bari bari muri icyo kiriyo.

Abapolisi nibo bahagobotse bakiza iyo mirwano yari imaze kudurumbanya ikiriyo.

 

Osoro na Arati barwaniye mu kiriyo, polisi irahagoboka

 

Amashusho yafashwe agaragaza Osoro yicaye hasi nyuma yo kurwana na Arati
@igicumbinews.co.rw