Abafana ba Rayon Sports batangaje ko badashyigikiye Munyakazi Sadate
Ihuriro ry’Amatsinda y’abafana ba Rayon Sports ‘Fan Base’, yafashe umwanzuro wo gutakariza icyizere komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate, kubera ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe.
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020, abahagarariye Fan Clubs za Rayon Sports, bibumbiye mu ihuriro ryazo ari ryo Fan Base, bakoze inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa WhatsApp, basanzwe bahuriraho kugira ngo barebere hamwe ingamba zafatwa zo gukemura ibibazo bimaze iminsi mu ikipe.
Mu myanzuro y’iyi nama ku kijyanye no kugaragaza aho abagize Fan Base bahagaze ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, abafana ‘bafashe umwanzuro wo gutakariza icyizere komite nyobozi yari iyoboye Rayon Sports irangajwe imbere na Munyakazi Sadate’.
Abafana batangaje ko impamvu zikomeye bashingiyeho batakariza icyizere Komite ya Munyakazi ni ‘ukuba ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate ari ho hagaragaye kugirana ibibazo n’inzego zinyuranye ndetse n’abantu ku giti cyabo kandi ’tukaba tubona byarashyize ikipe dukunda mu bibazo”.
Batanga urugero rw’ibibazo Munyakazi yagiranye na Ferwafa, Umuterankunga Mukuru SKOL, abo bari bafatanyije kuyobora ikipe kugeza ubwo ba Visi Perezida babiri bari bashyiriweho rimwe begura.
Hari kandi kugirana ibibazo n’umutoza Robertinho, abafana bwite n’abakinnyi ba Rayon Sports.
Abafana ba Rayon Sports, bavuga ko batakarije icyizere Munyakazi Sadate bashingiye ku kuba yarasinyanye amasezerano n’ibigo bitandukanye avuga ko bizinjiriza ikipe amafaranga, ntibiyinjize nyuma bikaza kugaragara ko yari agamije gusesa amasezerano n’Umuterankunga Mukuru SKOL n’ibindi.
Abafana ba Rayon Sports basobanura ko gutakariza icyizere komite yose yari iyoboye ikipe ‘byatewe n’uko ibibazo byose byabaye bareba ntihagire ugaragaza ko yaba yaragerageje kubuza uwabiteraga wenda agakumirwa. Ikindi ni uko abo bayobozi bose bari abarashyizweho na Munyakazi Sadate, bivuze ko ibyakorwaga babanzaga kubijyaho inama’.
Abafana basabye akanama ngishwanama kwihutisha ibirebana no gusinyana amasezerano na SKOL, kwihutisha kubaka ikipe iri ku rwego rwo guhatana mu rwego rwo hejuru. Banasabye aka kanama kubasobanurira ikibazo cya Bus ya Rayon Sports, kigashakirwa umuti urambye.
Imyanzuro abafana ba Rayon Sports bafashe irimo gutakariza icyizere Munyakazi Sadate