Abafana b’intare Eshatu z’ubwongereza basabye ko final ya Euro 2020 isubirwamo

Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza barenga ibihumbi 94 basabye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ko umukino wa nyuma w’irushanwa ry’u Burayi ‘Euro 2020’ wasubirwamo, kuko uwo batsinzwemo n’u Butaliyani utanyuze mu mucyo ndetse wanasifuwe n’umusifuzi utari inyangamugayo.




Ikosa Chiellini yakoreye Bukayo Saka ntarihanirwe uko bikwiye, niryo Abongereza buririraho basaba UEFA gusubiramo umukino wa nyuma wa Euro 2020, ugahabwa umusifuzi utagize uruhande abogamiyeho nk’uko tubikesha DailyMail.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ku kibuga cya Wembley mu mujyi wa Londres, habereye umukino wa nyuma wa Euro 2020, warangiye u Butaliyani bwegukanye igikombe butsinze u Bwongereza kuri Penaliti 3-2, nyuma y’uko iminota 120 yari yagenwe irangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma y’uyu mukino warangiye abongereza bari mu marira menshi, kubera penaliti eshatu zahushijwe na Rashford, Bukayo Saka na Sancho, bigatuma ikipe ibura igikombe, umubare munini w’abafana b’iyi kipe yari ifite inyota y’iki gikombe, batangije gahunda yo gusaba ko uyu mukino wasubirwamo kuko utabaye mu mucyo.




Ubwo iminota 90 y’umukino yari irangiye amakipe anganya 1-1, umusifuzi yashyizeho iminota 6 y’inyongera kugira ngo umukino usozwe. Ku munota wa 95, habura amasegonda macye ngo umukino urangire, Bukayo Saka yazamukanye neza umupira yihuta cyane, maze kapiteni w’u Butaliyani Chiellini, yirwanaho kugira ngo ikipe ye itinjizwa igitego mu masegonda ya nyuma, aramukurura bigaragarira buri wese imbere y’umusifuzi amutereka hasi, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

Uburyo Chiellini yakuruyemo Bukayo Saka buratangaje cyane kuko yamukuruye bigaragara ntabyo kwihishahisha kugeza ubwo amugushije hasi.

Igihano umusifuzi ukomoka mu Buholandi, Björn Kuipers yahaye Chiellini nticyashimishije na gato abongereza, kuko babonaga agomba guhabwa ikarita itukura nta kujijinganya agahita asohoka mu kibuga.

Ndetse aba bafana bavuga ko umukino wose muri rusange utasifuwe neza kuko wagaragayemo uburiganya no kwiba ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bya hato na hato.

Umukino ukirangira, Abafana b’iyi kipe yari imaze gutakaza igikombe bagiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bibwe n’umuholandi ndetse bikoma umusifuzi Björn Kuipers, bavuga ko kapiteni w’u Butaliyani yakagombye guhabwa ikarita itukura agasohoka mu kibuga.

Nyuma yo gutakaza igikombe bahamya ko banibwe ku mugaragaro, Abafana barenga ibihumbi 94 bamaze gusinya basaba UEFA ko umukino wa nyuma wa Euro 2020 wasubirwamo ndetse ugahabwa undi musifuzi udafite uruhande abogamiyeho.

Ntacyo UEFA iratangaza ku busabe bw’Abongereza, gusa ibi bishobora kudahabwa agaciro kuko igikombe cyamaze kubona nyiracyo, kandi komiseri w’umukino bivugwa ko yatanze raporo ihamya ko nta kibazo cy’imisifurire kigeze kiba muri uyu mukino kandi wagenze neza muri rusange.

Icyifuzo cy’aba bafana gihawe agaciro umukino ugasubirwamo, nibwo bwa mbere ku Isi byaba bibaye ko umukino uri ku rwego nk’uru usubiwemo ugakinwa bushya imihango yo gutanga igikombe yaramaze kurangira ndetse nikipe ya cyegukanye yaramaze ku kijyana.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: