Abafite amarerero y’umupira w’amaguru barasaba FERWAFA ubufasha
Bamwe mu bafite amarerero atoza abana umupira w’amaguru barasaba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) cyangwa abandi baterankunga ko babaha ubufasha kugirango babone uko bakomeza kuzamura impano z’abana muri Ruhago.
Bamwe mu baganiriye na Igicumbi barimo umuyobozi wa Ksaro Villa yo mu karere ka Rulindo n’uwa Ingenzi Center yo mu karere ka Gicumbi basabye ababishoboye ko bakwiye kubafasha kuko bakomeje kwirya bakimara ngo abana bakine umupira w’amuguru.
Ibi babitangaje mu kiganiro twagiranye nyuma y’umukino wabahuje kuri uyu wa Gatandatu wabereye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Kisaro, aho mu gihugu hose harimo gukinwa irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 ryateguwe na Ferwafa.
Uyu mukino warangiye Kisaro center itsinze Ingenzi Center ibitego bine kuri kimwe, ikipe ya Kisaro Villa ikomeza kuyobora andi amakipe bahanganye
Nyuma y’umukino umutoza wa Ingenzi Training Center, Thierry ndetse na Mercianne uyobora irerero rya Kisaro batangaje ko hari igikwiye gukorwa bakaba bagira ubufasha bahabwa kugirango bakomeze bafashe abana kwitwara neza.
Nzayisenga Thierry mu kiganiro na Igicumbi News. Ati: “Twahuye ni mbogamizi turi gukinira irushanwa mu karere ka Rulindo tuvuye mu karere ka Gicumbi urugendo ntabwo rutworohera kuko ninayo mpamvu yatumye dutakaza umukino gusa nubwo badutsinze ntabwo bimbabaje kuko ni umukino wa mbere twe dukinnye nubwo dutakaje”.
“Nkubu nitwe twirya tukimara kugirango abana baze bakine umupira gusa mbere ya byose turabanza gushima kuko aya marushanwa yaherukaga cyera kuva aje nibura reka tubishimire Ferwafa, ikindi ni ukudufasha uburyo bw’ibikoresho kuko sitwavuga ngo baduhe transport kuko abana ubwabo barashaka gukina ugasanga utoje umwaka nta match rero hakenewe ubufasha bw’ibikoresho”.
Umuyobozi w’Irerero rya Kisaro Villa Center, Nyangoma Mercianne nawe ntajya kure ya mugenzi we kuko nawe avuga ko haramutse hari ibikoresho bahawe byabafasha kuko ikipe ye we ku giti cye ayitangaho amafaranga menshi ariko akavuga ko hari ibikoresho ahabwe byamufasha kwitwara neza akazamura iri rero rye. Dore ko yavuze ko buri mukino akoresha ibihumbi 150 Frw awutegura.
Habanabakize Thadee wari uhagarariye Ferwafa muri iyi mikino y’iri rushanwa mu karere ka Rulindo yabwiye Igicumbi News ko ari hari uburyo aya marerero arimo afashwamo.
Ati: “Aya ma Center si inkunga yindi ariko inkunga zo zirahari kuko Ferwafa yateguye uburyo bwo kubafasha harimo guhabwa imipira yo gukina hari n’uburyo bwo kureba abana bafite impano nubwo Wenda muri Rulindo itabashije guhita ikina bitewe nuko twe nta gahunda y’imikino twari twakoze gusa urumva ko burya iyo uhawe ibikoresho byo gukoresha abana bakabona imikino kuko iki ni kimwe mu bintu byashimishije abantu kubona abantu barimo bagaruka ku kibuga wabonye ko hari abantu benshi Kandi barishimye ikindi kubona izo mpano zo mu cyaro zirimo kuboneka bizatuma abana baboneka bitabire no mu ikipe y’igihugu”.
Iyi mikino y’abatarengeje imyaka 17 irimo gukinwa benshi bakaba bakomeje gushima Ferwafa yayizanye kuko birimo gutuma abana bagaragaza impano zabo ndetse hakaba harimo no kuba abantu batangiye kugaruka mu byishimo bataherukagamo nubwo amikoro y’amarerero akiri ingume.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News