Abagabo barwaye Coronavirus bashobora kutabyara

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko umugabo warembejwe na COVID-19 ashobora no gutakaza ubushobozi bwo kubyara bitewe n’uko Coronavirus yangiza ubushobozi bw’intanga ngabo, bwakuruye impaka mu bahanga batandukanye hirya no hino ku Isi.

Ubu bushakashatsi bwasohowe na “Journal Reproduction”, bwerekana neza ko COVID-19 ishobora gutuma intanga ngabo zitakaza ubushobozi, bityo bikagira ingaruka no ku bushobozi bw’umugabo bwo kubyara. Gusa hari abahanga bahise bavuga ko ubu bushakashatsi butahita bwemezwa burundu n’ubwo n’ubundi ntawemeza ko Covid-19 idashobora kwangiza intanga ngabo.

Umwe mu bashakashatsi, akaba n’umwarimu w’isomo ry’imyororokere muri ’Imperial College’ mu Bwongereza, yavuze ko ukuri k’ubu bushakashatsi kutahita kwemezwa burundu, kuko ubusanzwe iyo umuntu yanduye virusi iyo ari yo yose, hari ingaruka igira ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Kwandura n’izindi virusi nk’ibicurane, bishobora gutuma umubare w’intanga zawe ugabanuka cyane mu gihe cy’ibyumweru cyangwa amezi macye, ibi rero bituma bigorana kumenya ikigero COVID-19 ituma zigabanukaho.”

Alison Murdoch, uyoboye Ishami Rishinzwe iby’Ubuzima bw’Imyororokere muri Kaminuza ya Newcastle mu Bwongereza, yagize ati “Ni ingenzi kumenya ko nta gihamya ihari y’uko COVID-19 ishobora kugera mu ntanga, cyangwa ko ishobora kwandura binyuze mu ntanga.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 105 batarwaye COVID-19 ndetse n’abandi 84 banduye COVID-19, hagenzurwa imimerere y’intanga zabo mu gihe cy’iminsi 60.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko intanga z’abari bafite COVID-19 zagiye zitakaza imbaraga, imimerere yazo nayo ihinduka nabi ugereranyije n’abatari bararwaye COVID-19, ibi ngo bikaba byaragendaga byiyongera bitewe n’uko umuntu yarembye.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Behzad Hajizadeh Maleki, yagize ati “Izi ngaruka ku turemangingo tw’intanga, zijyana no gutakaza ubushobozi kw’intanga, ndetse bigabanya n’ubushobozi bwo kubyara, kandi bikagenda byiyongera uko igihe gishira, bijyanye n’ikigero umuntu yarembyeho.”

N’ubwo abashakashatsi benshi bataremeranya neza ku ngaruka Coronavirus igira ku ntanga ngabo, ikimaze kwemezwa cyo ni uko Coronavirus izahaza abagabo cyane kurusha abagore, yaba mu buryo bwo kwandura, kuremba ndetse no guhitanwa nayo.

@igicumbinews.co.rw