Abagana insengero bongeye guhimbaza uwiteka mu Rwanda
Impinduka ziterwa n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku Isi hose, zikomeje gutuma abantu batora ubuzima bushya buhabanye n’ubwo baari baramenyereye butabasabaga gukorana amakenga no gukaza ingamba zo kwirinda ko ikosa rikozwe mu masegonda make ryakoreka ingogo.
Nubwo mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19, byari kugorana kumvisha bamwe uburyo umukirisitu yajya guhimbaza Imana yapfutse umunwa, kuri ubu byashobotse mu rwego rwo kwirinda, kuva ku mushumba ukageza ku mukirisitu bose bagomba kwambara agapfukamunwa…
Abakirisitu bari baramenyereye guhurira kuri za kiriziya n’insengero zitandukanye bahoberana, bakorana mu biganza, bifurizanya umugisha n’ibindi, ubu barasabwa guhana intera ya metero ndetse mbere yo kwinjira aho basengera bakabanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
kwinjira mu rusengero cyangwa mu kiriziya bisaba kubanza gusiga imyirondoro yandikwa n’abakorerabushake babihuguriwe, ugafatwa igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri ndetse hakagenzurwa niba wambaye neza agapfukamunwa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, abakirisitu b’amatorero n’amadini atandukanye babukereye, ku buryo ahenshi imyanya yashushanyirijwe guhagararwamo yakubise ikuzura, bigaragaza uburyo benshi bari banyotewe by’ihabya no gusubira mu Nzu y’Imana.
Aho ni kuri zimwe mu nsengero zamaze kugaragaza ko zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe kongera gufungura, kandi zikabiherwa ikemezo nyuma yo gusurwa n’inzego z’ibanze.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko insengero ziherereye mu bice byasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo zizakomeza gufungwa.
Abayoboke basabwa gutura amaturo bakoresheje ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer), aho bidashoboka bakareba ubundi buryo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ahatangwa amaturo y’ibitari amafaranga, hateguwe aho bigomba gushyirwa mbere yo gusenga kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Igaburo no guhazwa biremewe ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda. Uhaza, uhazwa ndetse n’abasanira igaburo ryera bagomba kubanza gukaraba neza, ndetse bakirinda guhererekanya cyangwa gusangira ibikoresho bikoreshwa muri icyo gikorwa.
Abo bitabangamiye mumyemerere basabwa gukoresha uburyo bwo kwihereza (self service) mu gusangira igaburo ryera.
Abakorerabushake babihuguriwe ni bo bafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Basabwa kuba bari ku rusengero Igihe cyose hari igikorwa cyahabereye kandi bafite ikibaranga.
Kuri buri rusengero hagomba kugaragara umubare ntarengwa w’abakwiye kurusengeramo muri iki gihe cya COVID-19, ukamanikwa ahagaragara.
Gahunda yo gusenga (iminsi n’amasaha) igomba kumanikwa ku rusengero ahagaragara kandi ikamenyeshwa Ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo buzabashe gukurikirana no kugenzura.