Abagenzacyaha ba RIB bashyiriweho imyambaro ibaranga

Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bakazatangira kujya mu mirimo yabo bazambaye kuva ku itariki 5 Gicurasi 2021.

Urwo rwego ruramenyesha abaturage ko bagiye kujya babona abagenzacyaha barwo bambaye izo mpuzankano kugira ngo bijye byorohera ababagana kubamenya, ariko no mu gihe bibaye ngombwa ko batayambara bakazajya bagaragaza ibindi bibaranga.
@igicumbinews.co.rw