Abagororwa batatu barashwe barimo gutoroka Gereza ya Mageragere bose barapfa

Abagororwa batatu barashwe barimo gutoroka Gereza ya Mageragere

Abagororwa batatu, kuri uyu wa Gatanu barashwe barimo kugerageza gutoroka Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, bahita baraswa n’abacungagereza bose bitaba Imana.
Abarashwe ni Nzayimana Djibril wari ufungiwe icyaha cyo kwiba, yari afunzwe mu minsi 30 y’agateganyo ategereje gukomeza kuburana; Wagula Sam wari ufungiwe gukoresha ibiyobyabwenge na we yari mu minsi 30 y’agateganyo, na Kabuye Joseph we wahamwe n’icyaha cyo kurigisa umutungo ndetse yarakatiwe gufungwa imyaka itanu.
Umuvugisi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo, yavuze ko izi mfungwa n’umugororwa umwe bashatse gutoroka banyuze mu rihumye abacungagereza.
Yagize ati “Byabaye hagati ya saa munani n’igice na saa cyenda. Basohotse hanze mu gihe cyo gusurwa, bahita biruka kuko bari hanze ya gereza, birukanka bagana mu manga iri inyuma ya gereza. Babarasiye muri iyo misozi ikikije gereza birukanka. Bagerageje kubahagika barirukanka biranga, biza kuba ngombwa ko barasa bahita bitaba Imana.”
Ikinyamakuru igihe kivuga ko Kabuye warasanwe na bagenzi be yari arimo no kuburana ku cyaha cyo gutoroka Gereza ya Mageragere nanone, icyo gihe akaba yaracitse ariko inzego z’umutekano ziza kumuta muri yombi, asubizwa muri gereza mu mezi abiri ashize.

@igicumbinews.co.rw