Abajura bateye urugo rw’umukinnyi wa Tottenham bamufatiraho icyuma barangije baramucucura

Umwongereza ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Tottenham, Dele Alli, yatewe n’ibisambo byamufatiyeho icyuma, bimusahura bimwe mu byo yari atunze.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, aho abagabo babiri binjiye mu nzu y’uyu mukinnyi w’imyaka 24, aho atuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Londres.

Dele Alli usanzwe ubana na murumuna we n’abandi bantu, yatewe ubwoba anakubitwa ibipfunsi, aho yagize ibikomere mu maso.

Ibisambo byamuteye, byibye imitako yari afite irimo n’amasaha.

Dele Alli washyikirije polisi amashusho yafashwe na CCTV, yashimiye abantu bose bamwoherereje ubutumwa bwo kumukomeza, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ati “ Mwakoze ku butumwa bwose. Twagize ibihe biteye ubwoba ariko ubu twese tumeze neza. Ndabashimira ko mwanshyigikiye.”

Tottenham na yo yagaragaje ko yifatanyije n’uyu mukinnyi, isaba uko uwo ari we wese waba ufite amakuru ko yafasha polisi mu gukora iperereza.

Polisi yatangaje ko yahamagawe ahagana saa 01:35 mu gicuku, ibwirwa ko habaye ubujura.

Yakomeje ivuga ko abagabo babiri ari bo bakoze ubwo bujura ndetse bakomerekeje abandi babiri basanze muri urwo rugo, ariko nta wafashwe, ahubwo bakomeje gushakishwa.

Dele Alli yabaye umukinnyi wa kabiri wa Tottenham urugo rwe rutewe n’ibisambo nyuma y’uko umuryango wa Jan Vertonghen watewe n’ibisambo byitwaje ibyuma, muri Werurwe ubwo uyu mukinnyi yari yagiye gukina umukino wa Champions League.

@igicumbinews.co.rw