Abakerarugendo batandatu bishwe n’umuvu muri pariki y’igihugu ya Kenya

Abantu batandatu byemejwe ko bapfuye naho batatu ntibaraboneka, aba bari mu itsinda ry’abakerarugendo rukubiswe n’umuvu w’amazi menshi mu mvura nyinshi muri pariki y’igihugu.
Ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Kenya cyatangaje ko ibi byabereye muri Hell’s Gate National Park kuri iki cyumewru nimugoroba. Iki kigo cyemeje muri iki gitondo ko imibiri imaze kuboneka ari itandatu.
Uyu muvu udasanzwe wibasiye aba bantu barimo abanyakenya bane, umu-guide, n’umunyamahanga umwe bari basuye iyi pariki izwi cyane.
Imibiri itandatu y’abapfuye niyo yabonetse kugeza ubu mu gihe umwe ari we ukiri gushakishwa, iyi pariki ubu yabaye ifunzwe.

Aba bantu bari basuye Hell’s Gate National Park ihereye i Naivasha kuri 100Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi. Batandatu mu bapfuye ni abo mu muryango umwe.
Gushakisha uyu usigaye biri gukorwa n’itsinda ribimenyereye hamwe n’indege ya kajugujugu.
Umupolisi uri mu bikorwa byo gushakishwa yari yabwiye AFP ko abandi bari gushakisha “bakeka ko nabo bapfuye” bashingiye ku makuru y’abarokotse.
Hell’s Gate, hiswe gutya kubera uburyo hari inzira ifunganye isohoka cyangwa yinjira mu manga, ikunzwe gusurwa n’abantu benshi ariko kandi ikanibasirwa n’imyuzure n’imivu ikomeye.
BBC ivuga ko Aha hantu niho hahaye igitekerezo abatunganya amashusho mbarankuru muri Disney maze bakorera filimi ya Lion King.

@igicumbinews.co.rw