Abakinnyi 11 b’AMAVUBI bagiye kubanzamo ku mukino wa Guinea niba ntagihindutse

Abakinnyi 11 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) bagiye kubanzamo mu mukino wa 1/4, bamaze kumenyekana, ariko nta mpinduka idasanzwe yabayemo.

Ni umukino abanyarwanda bose bahanze amaso, cyane ko intego yajyanye abakinnyi b’Amavubi ari ukugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa kandi bagaragaje ko babishoboye.

Abakinnyi 11 baza kubanzamo ntabwo bahindutse cyane ukurikije ababanjemo ubwo basezereraga TOGO.

11 ni:

1. Kwizera Olivier

2. Ombolenga Fitina

3. Imanishimwe Emmanuel

4. Mutsinzi Ange

5. Bayisenge Emery

6. Niyonzima Olivier

7. Byiringiro Lague

8. Kalisa Rashid

9. Tuyisenge Jacques

10. Hakizimana Muhadjiri

11. Nshuti Savio Dominique

Impinduka zabayemo, ni Manzi Thierry wagize ikibazo cy’imvune akaba yasimbuwe na Bayisenge Emery nkuko n’ubushize byagenze.

 

Bakoze imyitozo neza bose uretse Manzi Thierry urwaye

 

Seifu ni umwe bari ku rwego rwiza ubu

 

Rutahizamu w’abanyarwanda araza asimbuye nanone

 

Guinea nayo ntabwo ari iyo gukerensa!
@igicumbinews.co.rw