Abakinnyi ba Mukura VS bapimwe Coronavirus

Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bapimwe Coronavirus.

Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe bapimwe Coronavirus mu rwego rwo kwitegura gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Jérôme Gasana, umuyobozi ukurikirana abakozi b’ikipe ya Mukura (MD) avuga ko bapimwe kuko bagiye gutangira imyitozo mu rwego rwo gutangira Shampiona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Yagize Ati “Ibisubizo bya Coronavirus bishyirwa hanze nyuma y’amasaha 24. Twemeranyijwe n’abakinnyi ko ejobundi ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 tuzahurira hano kuri sitade, tugatangira imyitozo.”

Ikipe ya Mukura ivuga ko baramutse bagize abo basangamo iyi ndwara ya Coronavirus, bakwitabwaho nk’uko bigendekera abandi bantu bayisanzemo, bamara gukira bakagaruka.

Uyu muyobozi anavuga ko bakiri gushakisha aho abakinnyi bazaba nibatangira imyitozo, ariko ngo ni muri Huye kuko ari na ho bazitoreza.

Mu rwego rwo kwitegura neza shampiona kandi, iyi kipe irateganya kuzakina imikino ya gicuti n’amakipe yatuma babasha kwipima uko bahagaze mu mikinire.

Gasana ati “Muri shampiyona iheruka twari aba kane. Turi gushakishiriza imikino ya gicuti ku baturi imbere. Intego ni ukuzatwara igikombe.”

Ibi ngo bizeye kuzabigeraho ku bufatanye n’umutoza mushyashya bazanye waturutse mu gihugu cy’u Bufaransa.

N’ubwo bamaze igihe badakina kubera Coronavirus, abakinnyi ba Mukura VS bavuga ko biteguye gukina neza kandi bagatsinda.

Ubahagarariye (kapiteni) avuga ko n’ubwo bari bamaze igihe badakina, hari imyitozo basabwaga gukora, kugira ngo umunsi bagarutse mu kibuga bitazabagora, kandi bagiye bayikora n’ubwo bitari byoroshye .

Mu bapimwe Coronavirus harimo n’umukinnyi Iradukunda Barthelemy wahoze akina muri Aspire Academy y’ikipe Barcelone, ikorera mu gihugu cya Sénégal.

@igicumbinews.co.rw