Abakinnyi n’abatoza ba Atletico Madrid bagiye kugabanyirizwa imishahara

Atletico Madrid yatangaje kugabanirizwa imishahara kw’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, muri ibi bihe by’ikiruhuko cyatewe na Coronavirus.

Ibi birareba abakinnyi ndeste n’abatoza b’ikipe ya mbere y’abagabo n’abagore, Atletico B ni ikipe ya Atletico ikina mu kiciro cya kabiri, ibi kandi bikazaba muri ibi bihe by’amage nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Itangazo Atletico yashyize ahagaragara, risa neza nk’iryo ikipe ya Barcelona iherutse gusohora mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, aho bavuze ko abatoza n’abakinnyi bazakaturwaho 70% by’imishahara yabo, ariko abandi bakozi badafite aho bahuriye na siporo bo bakazabona amafaranga yabo yuzuye.

Abakozi b’ikipe barebwa no gukatwa ku mishahara yabo n’abakinnyi b’ikipe za mbere ndetse niza kabiri haba mu bagabo n’abagore, bangana na 430 bose bazagabanirizwa imishahara.  

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News