Abakobwa 6 nibo bagiye guhagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020

Nyuma y’Intara y’Uburengerazuba, ijonjora ry’ibanze mu gushaka abakobwa bazavamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ryakomereje mu Majyaruguru y’u Rwanda, ahatoranyirijwe abakobwa batandatu.

Iki gikorwa cyabereye muri La Palme Hotel mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2019.

Muri iyi ntara yegereye agace k’Ibirunga hiyandikishije abakobwa 75, muri bo 24 ni bo bageze aho igikorwa cyabereye mu gihe 14 ari bo banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Umurerwa Evelyne, aba bakobwa bose bari bahuriye ku kintu kimwe cyo kuba bagaragazaga ubwoba bwinshi ndetse kuza batiteguye bigatuma badasobanura imishinga yabo uko byagakwiye, aka kanama nyemurampaka kaje guhitamo abakobwa batandatu bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro.

Aba bari b’uburanga bahataniye ikamba ry’uzasimbura Nimwiza Meghan ufite iry’umwaka wa 2019.

Mu bakatishirije itike mu Karere ka Musanze harimo Mukabashambo Phionah uvukana na Mushambokazi Jordan na we witabiriye Miss Rwanda 2018 agendeye ku itike y’Intara y’Amajyepfo na Mukangwije Rosine ufite ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018.
Mu Karere ka Musanze, Miss Rwanda ihafite amateka kuko havuye abakobwa barimo Kabahenda Ricca Michaella wabaye Nyampinga w’Umurage muri iri rushanwa umwaka ushize; Teta Mugabo Ange, Gaju Anitha, Munezero Adeline na Ishimwe Bella n’abandi.

Aka gace ni nako kibarutse Umuhoza Sharifa wabaye Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi akanambikwa ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Rwanda mu 2016.

Abakobwa batandatu bakatishije itike

Umubyeyi Natacha (No.1),

Mukabashambo Phionah (No.8),

Tumuhorane Braise (No.13),

Umuhoza Doreen (No.3),

Urujeni Melissa (No.9),

Mukangwije Rosine (No.14).

AMAFOTO Y’ABAKOMEJE

Umubyeyi Natacha

 

Umuhoza Doreen

 

Mukabashambo Phionah

 

Urujeni Melissa

 

Tumuhorane Braise

 

Mukangwije Rosine

(Photos:Miss Rwanda)

Igicumbinews.co.rw