Abakubise umukinnyi wa Gicumbi FC bamushinja amarozi bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha

Abantu babiri bikekwa ko ari abafana ba APR FC bakurikiranyweho gukubita Umunya-Ghana Vanderpuije Daniel uzwi nka Tchabalala ukinira Gicumbi FC, dosiye yabo igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo aba bombi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukubitira uyu mukinnyi mu rwambariro ubwo Gicumbi FC yakinaga na APR FC kuri Stade Mumena,bamushinja uburozi.

RIB ivuga ko ‘’babiri ari bo bakurikiranyweho gukubita uyu mukinnyi ndetse kuri ubu bari gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.’’

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwavuze kandi ko imyirondoro y’abo bafashwe itashyirwa ahagaragara kuko bakiri gukorerwa dosiye.

Ingingo ya 121 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Vanderpuije Daniel uzwi nka Tchabalala nta byangombwa afite byo gukinira Gicumbi FC nyuma y’uko ataboneye ku gihe ibyangombwa bimwemerera gukora mu Rwanda nk’umunyamahanga.

@igicumbinews.co.rw