Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi ku wa mbere mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania nk’uko abategetsi babivuga.

Uyu muriro wafashe iyo nzu y’ishuri ribanza ryitwa Byamungu English Medium riri mu karere ka Kyerwa, mu ntara ya Kagera, ahagana saa kumi n’igice z’igitondo.

Iyi nzu bararamo yari irimo abana b’abahungu bafite imyaka hagati y’itandatu n’icumi.

Icumi muri bo byemejwe ko bahiye bagapfa, naho barindwi bagashya bikabije bagatabarwa bagihumeka.

Impamvu yateye iyi nkongi ntiramenyekana, polisi ivuga ko yatangije iperereza.

Rashid Mwaimu ukuriye polisi mu karere ka Kyerwa yabwiye BBC ko imibiri y’aba bana yahiye ku buryo kugira ngo babamenye hazifashishwa ibipimo bya DNA.

Inkongi z’imiriro mu mashuri zikunze kuba muri ako gace aho abategetsi basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, abanyeshuri batatu bishwe n’umuriro wafashe inzu bararamo ku ishuri ryisumbuye Ilala rya kisilamu riri i Dar es Salaam.

@igicumbinews.co.rw