Rwanda: Abanduye Coronavirus bagiye kujya bamenyekanishwa

Uko iminsi ishira ni ko umubare w’abandura icyorezo cya Coronavirus ugenda wiyongera hirya no hino mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima; nta karere na kamwe katarabonekamo umurwayi w’iki cyorezo.

Bitewe n’ubwiyongere bw’abarwayi byatumye uburyo bwo kubakurikirana busa n’ubuhinduye isura, ubundi mbere uwagaragaweho iki cyorezo yajyanwaga mu bigo byabugenewe byo gukurikirana abanduye.

Gusa muri Kanama Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abarwayi bazajya baboneka batarembye cyane, bazajya bakurikiranwa n’abaganga ariko bari mu ngo zabo.

Iyi gahunda yo gukurikirana abarwayi mu rugo yagenze neza kuko hari abagiye barwara bagakurikiranwa n’abaganga bari mu rugo bagakira kandi ntibanduze abo mu miryango yabo.

Nubwo ubu buryo hari aho bukoreshwa neza kandi bugatanga umusaruro, hari bamwe mu barwayi babwirwa kurwarira mu rugo, ariko bagaca mu rihumye inzego z’ubuzima bakikomereza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Bitewe n’uko aba barwayi nta bimenyetso ahanini baba bafite bituma bakomeza kugenda hirya no hino ntacyo bikanga kuko usanga amakuru y’uko banduye COVID-19 aribo baba bayazi gusa, byagaragaye ko uku kwidegembya bivamo gukwirikwiza iki cyorezo mu bandi.

Mu gukemura iki kibazo kuri ubu amakuru y’abanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo hatagira ukomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yabwiye KT Radio ko byagaragaye ko hari abarwayi ba COVID-19 bakurikiranirwa mu rugo barenga ku mabwiriza bahabwa bitewe n’uko ntawe ubazi.

Yagize ati “Umuntu bamubwiraga bati urarwaye jya mu rugo, ariko akabirengaho kuko nta camera iba imuri hejuru akigendera. Uhereye ubu uzajya yandura COVID-19 azajya amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo babe bazi ngo kanaka ararwaye ntagomba gusohoka.”

Yongeyeho ko urwaye COVID-19 azajya yambikwa isaha akazayikuramo yarakize.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 basaga ibihumbi 11, ndetse imaze guhitana abagera ku 153.

@igicumbinews.co.rw