Abantu 10 bafatiwe mu kiyaga cya Kivu baroba binyuranyije n’amategeko

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakoze igikorwa cyo kurwanya ba rushimusi b’amafi ndetse n’abandi bakora ibyaha bibera mu mazi. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rutsiro. 

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko ibi bikorwa byakorewe mu kirwa cya Mafundugu na Nyanamo hafatirwa amato 16 n’imitego 14 itujuje ubuziranenge ikoreshwa na ba rushimusi b’amafi. 

ACP Mwesigye yagize ati “Iki gikorwa cyabaye saa moya za mu gitondo kigera saa yine ku bufatanye n’ihuriro ry’abarobyi bo mu karere ka Rutsiro. Cyabereye mu kirwa cya Mafundugu dufata abantu 6 n’amato yabo 9 ndetse n’imitego 7 bakoreshaga baroba amafi. “

Yakomeje avuga ko ku kirwa cya Nyanamo hafatiwe ba rushimusi 4 n’amato yabo 7 ndetse n’imitego 8.

ACP Mwesigye avuga ko iki gikorwa kibaye nyuma y’ubukangurambaga bumaze igihe bukorerwa mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu. 

Yagize ati  “Ibi bikorwa birimo kuba nyuma y’ubukangurambaga tumaze iminsi dukorera mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu. Ni ubukangurambaga bugamije kurwanya uburobyi bunyuranyijwe n’amategeko ndetse n’ibindi byaha bibera mu biyaga.”

ACP Mwesigye yakomeje agaragaza ko uburobyi bunyuranyijwe n’amategeko ndetse n’imitego itujuje ubuziranenge, uburuzi bwa magendu no gutwara ibiyobyabwenge ari bimwe mu byaha bikunze gukorerwa mu kiyaga cya Kivu. 

Yavuze ko n’ubwo ibikorwa by ‘uburobyi butemewe bigenda bigabanuka haracyagaragara abantu bakora ibikorwa bitemewe nk’ubuhinzi bukorerwa ku nkombe z’ikiyaga hatubahirijwe metero 50 uvuye ku nkombe, bikaba bigira ingaruka ku mafi 
ndetse no kubidukikije. 

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yagarutse ku kibazo cy’abana bava mu miryango yabo bakishora mu bikorwa by’uburobyi bunyuranyijwe amategeko ibintu bishobora gutuma barohama mu mazi.Yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakabarinda bene ibyo bikorwa binyuranyijwe n’amategeko kandi bishobora gutuma barohama mu mazi.

Usibye mu kiyaga cya Kivu, ibikorwa nk ‘ibi Polisi y’u Rwanda isanzwe ibikora no mu bindi biyaga byo mu Rwanda.

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi,  gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko  Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese,  ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi,  usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

@igicumbinews.co.rw