Abantu 10 batawe muri yombi bakurikiranweho gucuruza magendu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu icumi bari bagize itsinda ry’uruhererekane rw’ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu. Ni ubucuruzi bakoraga binyuze mu muyoboro mugari wo guhanahana amakuru, buri umwe akaba afite inshingano ze.

Aba bantu bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye bafatirwa mu mujyi wa Kigali ariko imyenda yo bayikuraga mu karere ka Karongi nyuma yo kuyitumiza mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyaminani Alexis ari mu bafashwe, avuga ko asanzwe ari umucuruzi w’imyenda ya Caguwa ndetse n’ibindi bicuruzwa hano mu mujyi wa Kigali. Avuga ko mu bucuruzi bwa magendu habamo uburyo bwo guhanahana amakuru imyenda ikava muri Congo ikaza mu Rwanda inyuze mu kiyaga cya Kivu noneho yahagera hakaba irindi tsinda rizajya kuyikurayo rikayizana mu mujyi wa Kagali.

Yagize ati   “Tuvugana n’abantu bo muri Congo bafite iyo myenda tukabishyura kuri telefoni imyenda bakayizana mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Iyo igeze ku ruhande rw’u Rwanda ihasanga abantu bacu bagomba kuyizana hano i Kigali.”

Muri abo bantu harimo ushinzwe guhuza ibikorwa (gushaka imodoka ijya kuyizana, gushaka abazayiherekeza barimo umumotari n’uwo ahetse, umuntu uzagenda inyuma y’imodoka n’undi uba ari kumwe na shoferi w’imodoka).

Uwitwa Mashyaka Aristide akaba ariwe wari umuhuzabikorwa agomba kumenya ko imyenda yavuye muri Congo ikagera kuri Nyaminani. Gusa Nyaminani avuga ko iyo imyenda yamaraga kumugeraho yayihaga abakarani bo mu isoko rya Kimisagara bakaba aribo bayicuruza bakamuzanira amafaranga.

Mashyaka Aristide nawe yafashwe, nyuma yo gufatwa, Mashyaka avuga yemera ko iyo imyenda agize  ku butaka bw’u Rwanda ayigeza  kuri ba nyirayo.

Yagize ati   “Njyewe icyo nari nshinzwe ni ukubikura ku kiyaga cya Kivu nkabigeza kuri bene byo hano mu mujyi wa Kigali. Nakodeshaga imodoka n’abandi bantu bazajyana nayo kubipakira n’abandi bagenda batanga amakuru y’uko mu muhanda hameze.”

Mashyaka  avuga ko yavuganaga n’itsinda ryagiye kuzana iyo myenda ya caguwa ari mu mujyi wa Kigali. Yafashwe amaze kuzanira iyo myenda Nyaminani inshuro ebyiri ariko hakaba hari n’undi utarafatwa yayizaniraga.

Nzeyimana Emmanuel ni umushoferi wakodeshwaga kujya kuzana iyo myenda.  Avuga ko yahawe ikiraka cy’amafaranga ibihumbi 400 akajya i Karongi kuzana iyo myenda akimara kuyigeza mu mujyi wa Kigali ahita afatwa.

Yagize ati   “Mashyaka yaraje arankodesha ngo njye kumuzanira imyenda, twari twayivanze n’ibijumba n’imyumbati kugira ngo tujijishe abari buze kuduhagarika  mu nzira. Inyuma habaga hari umuntu wicaye kuri ibyo bintu (umukarani), undi  twicaranye agenda avugana n’abantu uko mu nzira hameze.”

Ndahayo Isaie yari umumotari ugenda imbere y’imodoka, akagenda ahetse uwitwa Nshimiyimana Jean Marie Vianney (umukarani),  uruhare rwe rwari ukujya gupakira iyo myenda ndetse akagendana na Ndahayo kuri Moto agenda atanga amakuru uko mu muhanda hameze. Nshimiyimana avuga ko iyo mu muhanda yasangaga hari abantu bari bubateze ibibazo nk’abapolisi yahita ahamagara uri mu modoka bakanyura izindi nzira, ubwo kandi nawe akabwira umumotari bagasubira inyuma bakajya kureba ya modoka.

Umuvuzi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko ifatwa rya bariya bantu  bose ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ari naho ahera ashimira abakomeje gutanga amakuru anashishikariza abandi nabo kujya batanga amakuru.

Yakanguriye abanyarwanda kwirinda kujya mu mirimo itazaramba kandi izabagusha mu bihombo n’ibyaha.

CP Kabera yagize ati  “Turakangurira abantu kureka ubucuruzi butazaramba, benshi muri bariya bari bafite indi mirimo bakoraga ibatunze ariko ubu bagiye gufungwa iyo mirimo ihagarare kandi bitari ngombwa.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko bariya bantu bashobora guteza umuryango nyarwanda ibibazo by’icyorezo cya COVID-19 kuko bajya kwakira iriya myenda ivuye hanze y’igihugu, gusa avuga ko Polisi y’u Rwanda itazabihanganira.

Yavuze ko bariya bantu bagiye gushyikirizwa ubugenzacyaha bakorerwe idosiye bazahanwe hakurikijwe amategeko.  CP Kabera avuga ko bakoze impurirane ry’ibyaha nko kwambuka imipaka bitemewe, ubucuruzi bwa magendu, kunyereza imisoro ndetse no kuba bakurura icyorezo cya COVID-19 mu baturarwanda.

@igicumbinews.co.rw

About The Author