Abantu 12 nibo bapfuye bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri Noheli

Abantu 12 nibo bapfuye bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri Noheli ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019.

Iyi mibare y’ibanze yatangarijwe mu kiganiro inzego zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye henshi mu Gihugu ariko ikaba yari nyinshi mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abantu 12 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo, inzu 113 zasenyutse naho hegitari 49 z’imyaka zangizwa n’amazi.

Iyi mvura yanamanukanye imodoka iyikuye mu igaraje iyiroha muri ruhura yitwa Mpazi igabanya Cyahafi na Kimisagara muri Nyarugenge, iyo modoka ikaba yaje gutangirwa n’ikiraro muri Nyabugogo.
Urugendo imivu y’imvura yagendesheje iyo modoka rurarenga ikirometero kuko ngo yari iri mu igaraje hafi y’urusengero rwitwa Restoration Church.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa “Hyundai Santa Fé” ifite plaque nimero RAD 480Y, ni iy’uwitwa Nshimyumuremyi Aimable.

Mu bindi byangijwe n’iyi mvura, harimo inganda z’amazi zirimo urwa Nzove n’urwa Kimisagara zigaburira Umujyi wa Kigali zahagaze gukora biturutse ku kwandura kw’amazi.

Igicumbinews ifite kopi y’Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwatangaje ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n’iyaguye ku wa gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, byatumye amazi y’umugezi wa YANZE na NYABARONGO yandura cyane.

Ibyo byatumye inganda za Nzove na Kimisagara zitarimo gutunganya amazi nk’uko bisanzwe.

Itangazo WASAC yashyize ahagaragara riragira riti “Kubera iyo mpamvu, ntabwo turi kohereza amazi ahagije mu bice byose by’Umujyi wa Kigali, ariko igihe cyose ukwandura kwayo kwagabanuka, turakomeza kuyatunganya no kuyohereza nk’uko bisanzwe.”

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwiseguye ku bafatabuguzi bagerwaho n’ingaruka z’icyo kibazo.

 

Itangazo rya WASAC rivuga ko muri Kigali habaye ikibazo cy’amazi

 

Imvura yahitanye imodoka itangirwa n’ikiraro cya Nyabugogo

@igicumbinews.co.rw