Abantu 16 biciwe mu gitero ku musigiti muri Burkina Faso

Abantu bagera kuri 16 bishwe naho abandi babiri barakomereka bikomeye mu gitero cyagabwe ku musigiti mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Abagabo bitwaje imbunda binjiye mu musigiti wa Grand Mosque mu cyaro cya Salmossi ku wa gatanu nimugoroba mu gihe abari bawurimo barimo gusenga.

Icyo gitero cyatumye abahatuye benshi bahunga icyo cyaro kiri hafi y’umupaka Burkina Faso ihana na Mali.

BBC ivuga ko Abantu babarirwa mu magana bamaze kwicwa muri iki gihugu mu myaka micye ishize, ahanini bishwe n’imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Umwe mu batuye mu mujyi wa Gorom-Gorom uri hafi y’aho byabereye yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Kuva muri iki gitondo [cyo ku wa gatandatu], abantu batangiye guhunga bava muri aka karere”.

Yongeyeho ko hari “umwuka wo guta umutwe nubwo hoherejwe abasirikare b’ingoboka” muri ako karere nyuma y’icyo gitero.

Nta mutwe wari bwigambe kuba inyuma y’icyo gitero.

Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu byariyongereye muri Burkina Faso guhera mu mwaka wa 2015, bituma amashuri abarirwa mu bihumbi afunga imiryango.

Uwo mutekano mucye wageze no gakurya y’umupaka muri Mali aho intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu zigaruriye amajyaruguru y’icyo gihugu mu mwaka wa 2012, mbere yuko abasirikare b’Abafaransa bagoboka aba Mali bakazirukana.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko abantu barenga 250,000 bo muri Burkina Faso bamaze guta ingo zabo mu mezi atatu ashize.

Mu cyumweru gishize, abantu 20 biciwe mu gitero cyagabwe ahacukurwa zahabu mu majyaruguru y’iki gihugu.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, abantu bagera hafi ku 1,000 bigaragambirije mu murwa mukuru Ouagadougou bamagana ibikorwa by’urugomo bikomeje mu gihugu cyabo ndetse no kuba hari ingabo z’amahanga mu karere Burkina Faso iherereyemo.

@igicumbinews.co.rw