Abantu 4% by’abapimwe mu buryo bwa rusange muri Kigali basanzwemo Coronavirus

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abantu bangana na 4% by’abapimwe mu buryo bwa rusange hirya no hino mu tugari tugize Umujyi wa Kigali, basanzwe baranduye COVID-19.

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RBC, batangiye gupima abaturage mu buryo bwa rusange, aho muri buri kagari hagombaga gupimwa abantu 125.

Kugeza ku wa 27 Mutarama, hashize iminsi itanu icyo gikorwa gitangiye, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15.000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko kuba harapimwe abantu benshi muri iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali, ari byo byatumye imibare y’abagaragarwaho n’ubwandu izamuka muri iyi minsi ishize.

Ati “Ubu bwiyongere bw’abagaragarwaho n’ubwandu bwatewe n’uko turi gupima abantu benshi ndetse tugakurikirana abahuye nabo, ni yo mpamvu hari ubwo twabonye ubwandu buri hejuru ya 500 (ku wa 26 Mutarama). Urebye ku basangwamo ubwandu mu bipimo byafashwe bangana na 4%.”

Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari gikorwa ku buntu, ku baturage batoranyijwe muri buri kagari, bagizwe ahanini n’abari hejuru y’imyaka 70 cyangwa basanzwe bafite izindi ndwara, ndetse hakorwa n’igikorwa cyo gukurikirana abahuye n’abanduye.

Iki gikorwa biteganyijwe ko kizarangira ku wa 31 Mutarama 2021, gusa Dr Rwagasore yavuze ko iki gikorwa kitazaba kirangiye ahubwo bashaka ko cyazakomeza no mu bindi bihe biri imbere.

Kuri ubu hari n’igikorwa RBC n’Umujyi wa Kigali batangiye cyo gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, hakaba hazajya hapimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 28 Mutarama 2021, abantu bari bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda, bagera ku 14.529, abarwaye bakaba ari 5.109, mu gihe abapfuye ari 186.

@igicumbinews.co.rw