Abantu 9 bafatiwe mu rugo rwa Miss Vivine uherutse gukira Coronavirus bashinjwa kuhagira akabari

Abantu 9 bafatiwe mu rugo rwa Miss Uwizeye Vivine wakize icyorezo cya Coronavirus, bashinjwa kuba bashyize akabari muri uru rugo mu gihe uyu mugore we avuga ko akomeje kwibasirwa no gutotezwa kuko abantu baje iwe akabakira yubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi akanagaragaza ko igikorwa cyari cyabazanye yari yakimenyesheje ubuyobozi bw’ingenzo z’ibanza akanabihererwa uburenganzira.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu masaha y’umugoroba, abapolisi bataye muri yombi abantu 9 basanze mu rugo rwa Miss Vivine Uwizeye, ruherereye mu mudugudu wa Ihuriro mu kagari ka Gatenga mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro bahita bajyanwa kurara muri sitade ya IPRC mu karere ka Kicukiro, aho bashinjwaga gushinga akabari muri uru rugo.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi avuga ko abo bantu batwawe ariko Miss Vivine Uwizeye agasigara kuko arwaye. Abapolisi bagiye kubafata muri urwo rugo banafashe amafoto agaragaza ko basanze abo bantu barimo kunywa inzoga.

Ku ruhande rwa Miss Vivine Uwizeye, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko ibyabaye ari ukwibasirwa kuko agaragaza urwandiko yandikiye inzego z’ibanze azimenyesha ko hari abantu baza kumusura no kumuremera kubera ibibazo yahuye nabyo byo kurwara icyorezo cya Coronavirus nyuma bigakurikirwa no kuba yarandagajwe ashinjwa uburaya no gushinja akabari mu rugo.

Ibaruwa yari yanditse asaba uburenganzira bwo kwakira abaje kumuremera

Ibyangombwa byo kumufasha kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yari yabiteguye yanabyeretse ubuyobozi

Miss Vivine avuga ko yari yateguye ibyangombwa byose byo kwirinda kuba hari uwakwandura, hanyuma abamusuye akabakira hubahirijwe intera yagenwe bityo akavuga ko kuba yabakirije inzoga (ngo ninabo baziguriye) kandi akabikora yabanje kumenyesha ubuyobozi ko afite abashyitsi, bidakwiye kwitwa gushinja akabari mu rugo. Avuga ko hari umuturanyi we banabaga mu gipangu ugenda amusebya kandi ngo ni n’umukozi w’umurenge wa Gatenga ari nawe ashinja kuba ibyamuharabitsweho byose yari abiri inyuma.

UMVA MISS VIVINE ASOBANURA UKO BYAGENZE BYOSE HANO :

Si ubwa mbere Miss Vivine avuga ko yibasirwa kuko mu kiganiro duheruka kugirana, yavuze ko yahawe akato amaze gukira icyorezo cya Coronavirus ndetse benshi bakajya bamuhunga kubera ko yabeshyewe ko yakoraga uburaya, ko yashinze akabari mu rugo ndetse ko yanduje abantu benshi nyamara byose ari ibinyoma.

REBA VIDEO ASOBANURA UKO AHABWA AKATO HANO :

Ubwo twatangazaga iyi nkuru mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Miss Vivine yadutangarije ko n’ubwo batamutwaye kubera ikibazo cy’uburwayi afite, urugo rwe ngo rucungiwe umutekano kuburyo atemerewe kugira aho ajya kandi ngo bamubwiye ko ibye bikomeza gukurikiranwa kuri uyu munsi. Avuga ko abamucungiye umutekano ari abanyerondo bayobowe n’uwitwa JMV babana mu gipangu akanaba umukozi w’umurenge ari nawe ashinja kumugendaho.

Source: Ukwezi

@igicumbinews.co.rw