Abantu barakangurirwa kwitondera amayeri yadutse ashingiye ku bwambuzi bushukana hagurishwa imitungo itimukanwa

Ni kenshi mu gihugu hakunze kumvikana inkuru z’abantu bakoresha ubucakura n’uburyarya bagamije kwambura abandi ibyabo, ahanini byari bimenyerewe mu bwambuzi bw’amafaranga, amatelefoni n’ibindi bintu bisa nk’ibyoroheje ariko ubu byafashe indi ntera byageze mu mitungo ihenze nk’amazu n’ibibanza.

Urugero rwa vuba ni aho umubyeyi witwa Uwineza ( izina ryahinduwe) yatanze ikirego tariki ya 23 Kanama uyu mwaka avuga ko hari itsinda ry’abantu bagera kuri Batandatu bamushutse bakamwambura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 38 nyuma yo kumugurisha inzu bitaga iyabo bikaza kugaragara ko atari iyabo.

Uwineza avuga ko yafashe inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 40 ashaka kugura inzu mu mujyi wa Kigali, yaje gushaka abantu basanzwe baranga inzu n’ibibanza bigurishwa abo bakunze kwita abakomisiyoneri. Aba baje kumuhuza n’umugore witwa Florence ndetse n’umugabo we witwa Eugene, bamubwira ko bafite umwana urwaye cancer bakaba bafite inzu i Kibagabaga mu karere ka Gasabo bashaka kuyigurisha kugira ngo bavuze umwana wabo ndetse bahuriye ku bitaro bya Kanombe bisa nk’aho koko barwaje umwana (yari amayeri ntabwo bashakanye). Uwineza bamujyanye aho iyo nzu iherereye i Kibagabaga arayireba ndetse bamuha icyangombwa cyayo, arabishyura ariko bigeze igihe cyo guhererekanya ibyangombwa by’ubutaka ba bantu arababura.

Uwineza yagize ati: ”Bariya bantu twahujwe n’umukomisiyoneri duhurira ku bitaro i Kanombe mbona koko barababaye, bambwira ko barwaje umwana ndetse ko bashaka amafaranga yo kujya kumuvuza mu Buhinde, twumvikanye ko ngura inzu yabo iri i Kibagabaga mu karere ka Gasabo. Tariki 23 Kanama nibwo nabahaye amafaranga ya nyuma muri miliyoni 38 nagombaga kubishyura.”

Uwineza avuga ko amaze kubishyura hari hakurikiyeho guhererekanya ubutaka kuko icyangombwa cy’ubutaka bari bakimweretse abona nicyo koko, gihura n’ibiri ku ndangamuntu zabo. Nyamara umunsi wo guhererekanya ubutaka yashatse wa mugabo n’umugore we arababura ndetse na telefoni zabo ntiyongera kuzibona, muri Nzeri Uwineza yahise atanga ikirego Polisi itangira gushaka ba bantu.

Ntibyatinze, Tariki ya 21 Ukwakira Florence yaje gufatwa, akimara gufatwa yemeye icyaha avuga ko yashutswe na rya tsinda ry’abantu batandatu ririmo n’uwitwa Karim anavuga ko ariwe mucurabwenge muri buriya bwambuzi kuko niwe uhimba ibyangombwa by’ubutaka.

Florence yatanze amakuru yose y’ukuntu bari bafite itsinda ry’abagabo batanu nawe wa Gatandatu batunzwe n’ubwambuzi bwo kugurisha imitungo ya rubanda cyane cyane itimukanwa, aho bakora ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo babone uko bagurisha umutungo bashaka kugurisha. Avuga ko uwitwa Christopher ariwe usa nk’umuyobozi wabo, Matwi na Karim bashinzwe gukora ibyangombwa.

Yagize ati: ”Ubundi Christopher ni nk’aho ari umuyobozi wacu, Matwi na Karim icyo bakora ni ugushaka ukuntu bacengera bakabona icyangombwa cy’umutungo bashaka kugurisha. Bakoresha amayeri atandukanye, hari ubwo bajya gukodesha inzu hafi aho kugira ngo bazakibe, hari n’ubwo bagituma umukozi wo mu rugo akacyiba akakibazanira.”

Florence avuga ko iyo bamaze kubona icyo cyangombwa cy’ubutaka ndetse n’indangamuntu bahindura ibyo byangombwa, ku ndangamuntu bagashyiraho ifoto yabo ariko amazina agakomeza kuba aya nyira umutungo, bigahita bigaragaza ko inzu cyangwa ikibanza ari ibyabo k’uburyo n’iyo wajya muri mudasobwa basanga koko bibabaruyeho. Tariki ya 12 Ugushyingo Karim yaje gufatwa nawe agaragaza uwitwa Matwi ko ariwe bafatanyaga mu guhimba ibyangombwa.

Nyuma y’ubu bwambuzi bwakorewe Uwineza (Izina ryahinduwe), ubwo hakorwaga iperereza kuri Karim yasanganwe ikindi cyangombwa cy’ubutaka bw’umuturage wo mu karere ka Kamonyi nacyo ari igihimbano. Gusa mu guhimba icyo cyangombwa baje kwibeshya bakora ikosa bituma hamenyekana nyiri isambu, nyiri isambu abajijwe avuga ko atazi uko abo bagabo babonye icyo cyangombwa.
Usibye Uwineza, Mutoni (nawe ni izina twamuhaye ) yambuwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40 nyuma yo kugura inzu azi ko abo ayiguze nabo ari iyabo bidatinze nyiri inzu yaje kuyimusohoramo amwereka ibyangombwa byose byemeza ko ari iye.
Ubwambuzi nk’ubu bwo kugurisha imitungo itimukanwa bwanagaragaye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi. Umugabo witwa Ndayisaba Japhet n’umugore witwa Mukeshimana Marie Claire bafatiwe mu cyuho bagiye kwakira amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe bari bamaze kugurisha ishyamba ry’umuturage, aba nabo bavuze ko Karim ariwe wabafashije guhimba ibyangombwa.

Ariko ubwo yahimbaga icyangombwa cy’iriya sambu nanone bibeshye ku mibare y’indangamuntu ya Mukeshimana kuko niwe cyagurishijwe mu izina rye, iyo mibare niyo yatumye bafatwa.

Aha niho Polisi ihera ikangurira abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange kwitondera abantu baza bababwira ko bafite amasambu cyangwa amazu bagurisha bitwaje ibyangombwa by’ubutaka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissionner of police (CP) John Bosco Kabera asaba abantu kutazajya bashingira ku cyangombwa kimwe gusa cyane cyane icy’ubutaka cyangwa indangamuntu kuko hari amayeri menshi yo kubihimba.
Yagize ati: ”Icyo dusaba abantu ni uko niba ugiye kugura n’umuntu isambu cyangwa inzu ndetse n’ikindi kintu kitimukanwa cyangwa gihenze, wishingira ku cyangombwa kimwe gusa akwereka. Niba ari ikibanza cyangwa inzu ushobora kumusaba ko akugeza ku baturage nka batatu baturiye icyo kibanza ndetse n’umuyobozi w’umudugudu kugira ngo bakwemerere ko koko bamuzi ari ibye, niba ari inzu ugiye kugura ushobora kumwaka icyangombwa yahawe ubwo yubakaga iyo nzu.”

CP Kabera akomeza asaba abaturage kuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo bariya banyabyaha bafatwe.
Ati: ”Bariya bashutse umugore bakamwiba miliyoni 38 bamubwiraga ko bamugurishije inzu yabo nyamara ari iy’undi muturage, kugira ngo bafatwe byaturutse ku kuba uriya washutswe yarihutiye gutanga amakuru akimara kubabura kuri telefoni kandi hari hasigaye guhererekanya ubutaka. Nicyo kimwe na bariya b’i Rusizi, turasaba abaturage kuba maso mbere yo kugura ikintu bakajya babanza gusaba ibyangombwa byose ndetse bagere aho ibikorwa biri babaze abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze mbere yo kwishyura.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) buvuga ko bufite amadosiye menshi asa neza n’uburiganya bwakozwe na bariya bantu bavuzwe haruguru. Uru rwego narwo icyo rusba abaturage ni ukuba maso ntibashukwe n’ubonetse wese.
Imibare iva mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko hamaze kuboneka ibirego 24 bijyanye n’imitungo itimukanwa (Ubutaka n’amazu) byagurishijwe mu buryo bw’uburiganya muri uyu mwaka wa 2019. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle avuga ko ibyinshi muri ibyo bibanza biba biherereye mu turere two mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Bugesera kubera ko ari uturere turimo kwihuta mu iterambere.
Umuhoza yagize ati: “Abantu bashutswe bakagura ibibanza bamburwaga amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 10, mugihe abashutswe bakagura amazu bambuwe amafaranga abarirwa muri miliyoni ziri hagati ya 15 na 50. Kugeza ubu abantu 41 nibo bamaze gufatirwa muri ubwo bwambuzi, muri uyu mwaka wa 2019 dufite ibirego 24 bijyanye n’ubwo bwambuzi.”

Urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko abenshi mu bafatiwe muri ubwo bwambuzi bwo kugurisha imitungo itimukanwa baburanishijwe bagahamwa n’ibyaha ku kigero cya 95%.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Nishimwe Grace, umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka avuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gufasha kumenya amakuru yose ajyanye n’ubutaka harimo no kumenya nyirabwo.
Yagize ati: “Ubu iyo ugiye kuri telefoni yawe ugakanda *651# hanyuma ugakurikiza amabwiriza uhita ubona ibintu byose ushaka bijyanye n’ubutaka bwawe n’indi mitungo yawe, ukamenya niba byaratanzweho ingwate muri banki n’ibindi bitandukanye.”
Abakora ubwambuzi ku mitungo itimukanwa akenshi bifashisha indangamuntu mpimbano bakaziheraho bahimba n’icyangombwa cy’ubutaka. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’umushinga w’irangamuntu, Joséphine Mukesha aragira inama abantu bagura imitungo itimukanwa cyane cyane amazu n’ibibanza kujya bakoresha imbaraga zose kugira ngo bamenye umwimerere w’indangamuntu y’ugiye kubagurisha umutungo.
Yagize ati: “Indangamuntu y’umwimerere ifite ibiyiranga, muri byo harimo ibyo wabonesha amaso yawe nko kureba amabara ayigize, umubyimba wayo (Epesseur) ndetse n’urumuri rwayo. Niwitonda ukareba neza indangamuntu yawe y’umwimerere ukayigereranya n’uyu umuntu ugiye kukugurisha umutungo bizakorohera kumenya indangamuntu y’impimbano.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera agira inama abantu kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko ari bumwe mu buryo bwifashishwa n’abambuzi kuko umwishyura mu ntoki bigahita birangira. Aha niho Mukesha, umuyobozi w’umushinga w’irangamuntu agira inama abantu kujya bajya kwishyuranira kuri za Banki kuko naho harimo amahirwe menshi yo kumenya neza umwimerere w’indangamuntu kuko haba akamashini inyuzwamo ugahita umenya indangamuntu y’umwimerere.

@igicumbinews.co.rw

About The Author