Abantu basaga 1200 bari bafungiwe muri kasho za Polisi barekuwe

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwasoje igikorwa cyo kurekura bamwe mu bari bafungiye muri kasho za polisi hirya no hino mu gihugu bumaze kurekura abagera ku 1182, mu rwego kugabanya ubucucike bwabo hirindwa Coronavirus.

Kurekura abari muri za kasho byashingiwe ku itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru, rivuga ko mu gihe umubare w’abazirimo ukomeza kwiyongera kandi inkiko zitari gukora, abafatiwe ibyaha bito bashobora kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 1 Mata gisozwa kuri uyu wa 8 Mata 2020. Abafunguwe bose muri iki gihe bakekwaho ibyaha bito, ku buryo uwo urukiko rwari guhamya icyaha atari gukatirwa hejuru y’igifungo cy’amezi atandatu.

Hari abarekuwe batanze ihazabu iteganywa n’amategeko, abo bo ntibazakomeza gukurikiranwa. Harimo n’abazakomeza gukurikiranwa bitewe n’ibyaha baregwa, bakazajya bitaba umushinjacyaha buri wa Mbere w’icyumweru.

Mu minsi umunani igikorwa cyo kurekura bamwe mu bari bafungiye muri kasho za polisi cyamaze, mu Karere ka Gasabo harekuwe 96, Nyarugenge harekurwa 155, Musanze harekurwa 100.

Mu Karere ka Rubavu harekuwe 61, Karongi harekurwa 72, Rusizi harekurwa 86, Nyamagabe harekurwa 31, Muhanga harekurwa 93, Gicumbi harekurwa 104, Nyagatare harekurwa 113, Ngoma harekurwa 210, mu gihe Huye harekuwe 61.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki gikorwa bwagikoranye ubushishozi kuko hari abashoboraga gushyiramo uburiganya bagamije indonke.

Gusa ngo ugaragaweho ko yari afungiwe muri kasho kandi hari ibindi byaha yaherukaga guhamywa n’urukiko cyangwa hakaba hari ibyo yigeze gukekwaho hakabura ibimenyetso, we atari yemerewe kurekurwa muri ibi bihe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, rigaragaza ko abafungiye muri za kasho bagabanyije mu byiciro bitatu.

Icya mbere ni icy’abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro, mu gihe bakurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu, hagatangwa urugero rw’ubwicanyi, ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’isubiracyaha.

Icyiciro cya kabiri ni abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza, aho bisaba kwisunga ingingo ya 25 y’itegeko nomero 027/2019, ryo kuwa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Naho icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe, harimo kuba umuntu yatanga ingwate, kuba hari icyo yashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa se bakumvikana mu buryo bwo kwishyura.

Igikorwa cyo kurekura abari bafungiye muri za kasho cyasojwe mu gihe umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ugera ku 110, muri bo barindwi barakize.

@igicumbinews.co.rw

About The Author