Abanyarwanda bari barahungiye mu Burundi kubera kwanga kwikingiza Coronavirus bagaruwe mu Rwanda

Abanyarwanda 9 bagizwe n’abakuze 6 hamwe n’abana 3 bagaruwe mu Rwanda baherezwa ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane Tariki 30 ukuboza 2021, kibera kuri Kanyaru y’epfo(Kanyaru bas) aho  u Rwanda ruhanira imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu ntara ya Ngozi.

Radio Television Isanganiro dukesha iyi nkuru, ivuga ko umunani muri abo bari bamaze icyumweru bahunze kwikingiza urukingo rwa Coronavirus rurimo gutangwa mu Rwanda.

Amakuru avuga ko bahunze bavuye mu Rwanda baca m’urufunzo rw’Akanyaru bahinguka mu gace ka Nyakarama muri Komine Bugabira mu ntara ya Kirundo mu Burundi.

Undi nawe ngo yari yaratahukanye n’abandi barundi yiyita umurundi akaba yari yanabonye indangamuntu y’u Burundi yafatiye muri Komine Ntega.

 Umuyobozi mu biro bya Burugumesitiri wa Komine Kirundo, Eric Nduwayezu wari wabeherekeje akabashyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda, yavuze ko kubashyikiriza u Rwanda biri muri gahunda yo guhanahana abantu baba bahunze ubutabera cyangwa inkozi z’ibibi.

Nubwo bakiriwe neza n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda  bamwe babwiye Radio Television Isanganiro  ko basubijweyo ku ngufu kuko n’ubundi batazemera gukingirwa. 

Ubuyobozi bwo bwabijeje ko ntawuzabakingira ku ngufu nubwo hari serivisi zimwe na zimwe nibatikingiza batazahabwa.

Inzego z’u Burundi zahaye abaturage iz’u Rwanda(Photo:RTI)

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: