“Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu”-Perezida Kagame abwira abayobozi barahiye
Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney na Béata Habyarimana barahiriye inshingano nshya muri Guverinoma y’u Rwanda kwibuka ko bakorera Abanyarwanda, bakirinda imikorere iganisha ku nyungu cyangwa imitekerereze yabo bwite.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.
Mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Werurwe, Gatabazi wari Guverineri w’Amajyaruguru yahawe kuyobora Minaloc asimbuye Prof Shyaka Anastase mu gihe Habyarimana yasimbuye Hakuziyaremye Soraya wagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Perezida Kagame yavuze ko abarahiriye izi nshingano bari basanzwe bakorera igihugu mu zindi nzego zitandukanye bityo bakaba bahinduriwe inshingano ariko zishobora kuba ziyongereyeho kurusha izo bakoraga.
Ati “Ndizera ko ari urugendo rwo gukora, gukorera igihugu, gukorera abaturage bisanzwe. Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga, ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.”
Yakomeje agira ati “Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese ni imirimo dukorera abaturage, Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu, abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza. Ntidukora twiganishaho, ntabwo aritwe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere n’ubwo natwe bitugeraho, ariko ababona inyungu nyinshi ni Abanyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ari ibintu bigarukwaho kenshi n’ubwo usanga atari ko iteka byuzuzwa aho usanga hari abayobozi rimwe na rimwe cyangwa akenshi bakora baganisha ku nyungu zabo bwite cyangwa biganisha uko babishaka cyangwa babyumva.
Ati “Ibyo ntabwo ariko bigenda, imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Hakajyaho uburyo bwo gukora, ingamba na politiki twumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira, ntabwo ari uko wowe ubyumva.”
Yakomeje agira ati “Hari ugukora uganisha mu nyungu zawe bwite, ibitekerezo byawe bwite […], aho iteka ni ho hakunze kuba ibibazo, abayobozi bakaba bakwiye kubyirinda. Ni ugukorera mu nyungu z’Abanyarwanda kandi bo bazi izo nyungu izo arizo n’uburyo zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twiyibutsa cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye imirimo mishya ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ahanini gishobora gutuma na za ntego zo kugeza ku Banyarwanda ibyo bakeneye zigenda gahoro ariko igikwiye kubaho cya mbere ari ukubasobanurira bakagaragarizwa impamvu zishobora gutuma batabona ibyo abo bayobozi babagomba.
Ati “Ubu inshingano murahiriye natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera igihugu ku nzego zitandukanye, ubu biriho mu bihe bitari byiza, by’ingorane, hari icyorezo n’ingaruka zacyo nyinshi, ni ukuvuga ngo imirimo dukora n’inshingano zagiye ziyongera, byagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu, ku baturage n’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Tugomba kumenya gukoresha imbaraga nyinshi, kwitanga, imyumvire ariko no ku baturage kugira ngo bumve ikibazo uko giteye. Ibyo bari badutezeho akenshi ntibiboneka uko bikwiye ariko icya ngombwa ni uguhora dusobanura. Iyo usobanuriye abantu ikibazo uko giteye, byoroshya uburemere bwacyo ndetse akenshi umuti ukaboneka.”
- Ibyo wamenya ku bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma
Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.
Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.
Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.
Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, afite imyaka 53 y’amavuko. Yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.
Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi, asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.
Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’Imicungire y’Ibiza n’Itumanaho ndetse yiga Amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’Urwego rw’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.
Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ashinzwe Ubuhinzi mu yahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe mu Majyaruguru.
Yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.
@igicumbinews.co.rw