Abaperezida 3 bahuye bigira hamwe uko Afurika y’Iburasirazuba yaba igihugu kimwe

Perezida Museveni w’ Igihugu cya Uganda na Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ndetse Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania bahuriye muri Zanzibar, kuri uyu wa Kane Tariki 14 Werurwe 2024 mu rwego rwo kwigira hamwe uko hashingwa Leta z’Uzunze Ubumwe z’Afurika y’Iburasirazuba.

Ubutumwa Perezida Museveni yacishije k’urukuta rwe rwa X yavuze ko bigiye hamwe uko Afurika y’Iburasirazuba yakwihuza ikaba igihugu kimwe ibyafasha mu kwihutisha iterambere ry’abaturage bahahira ku isoko rimwe ndetse hakabaho no kwicungira umutekano utifashe neza muri bimwe mu bihugu byo mu karere.

Ubusanzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu umunani birimo u Rwanda, Uganda, Brundi, Kenya, Repeubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Sudani y’Epfo ndetse na Somalia.

Kwihuza kw’ibihugu hari abakibonako bigoranye nk’aho nk’u Rwanda kuri ubu rufitanye amakimbirane na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi akomoka ku ntambara Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) zirimo guhanganamo na M23 mu burasirazuba bw’Iki gihugu. Ni mu gihe Sudani y’Epfo nayo kuva yabona ubwigenge muri 2011 yagiye irangwa n’imvururu za Politike zishingiye ku moko. Somalia nayo imaze igihe mu ntambara y’ibyihebe birangajwe imbere na Al-Shabaab 




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author