Abapolisi 2 n’Abasirikare 5 ba Uganda bafunzwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda

Abapolisi babiri bakuru bafungiye muri Gereza ya Makindye muri Uganda bashinjwa ibyaha birimo ibyo guha amakuru ajyanye n’umutekano inzego za Guverinoma y’u Rwanda.

Aba bapolisi bakurikiranyweho n’ubutabera barimo uwitwa Benon Akandwanaho wakoraga kuri sitasiyo ya polisi ya Kira na Frank Sabiiti wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi ku mupaka wa Mutukula. Bagaragaye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa Mbere.

Bashinjwa hamwe n’abandi basirikare batanu barimo uwitwa Lt Alex Kasamula wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare kuri Station ya Polisi ya Makindye; Lt Phillip Ankunda, umupilote ukora mu Mutwe udasanzwe w’Ingabo; Pte Nathan Ndwaine, umusirikare muto wiga ibyo gukanika indege mu ishuri rya Nakasongola Air Defence; Pte Moses Asiimwe nawe wiga iby’ubukanishi bw’indege hamwe na Pte Godfrey Mugabi.

Bose bahakana ibyaha bakekwaho ariko urukiko rwategetse ko bakomeza gufungirwa muri gereza ya gisirikare. Ibyaha bashinjwa bishobora gutuma bakatirwa igihano cy’urupfu mu gihe byaba bibahamye.

Perezida w’Urukiko, Lt Gen Andrew Gutti, yatagetse ko abakekwaho ibi byaha bakomeza gufungwa kugeza ku wa 31 Kanama mu gihe iperereza ku byo bashinjwa rigikomeje. Batawe muri yombi mu mezi atatu ashize bafungirwa ahitwa Kireka.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi mu bice bitandukanye bya Kampala, aba bakekwaho ibyaha bahaye amakuru inzego za Guverinoma y’u Rwanda aho buvuga ko yari agamije guhungabanya umutekano wa Uganda.

Umushinjacyaha Lt Col Raphael Mugisha yabwiye urukiko ko iperereza kuri dosiye zabo rikomeje ndetse ko ubushinjacyaha bwasabye ibyumweru bitatu kugira ngo ribe ryarangira.

@igicumbinews.co.rw