Abarundi ntibishimiye icyemezo cya Leta yabo cyo gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda
Bamwe mu baturage b’igihugu cy’u Burundi baravuga batishimiye ifungwa ry’imipaka ibahuza n’igihugu cy’u Rwanda kuko bigiye guhungabanya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Martin Niteretse, ubwo yari mu nama n’inzego zitandukanye mu Ntara ya Kayanza yavuze ko igihugu cye cyahagaritse imigenderanire n’u Rwanda kuva kuri uyu wa kane Tariki ya 11 Mutarama 2024, barushinja guhungabanya umutekano wabo. Ni ibirego u Rwanda rwahakanye mu minsi ishije.
Amakuru dukesha Radio Isanganiro yo mu Burundi avuga ko abacuruzi b’Abarundi bo muri Komine Rugombo mu ntara ya Cibitoke ndetse n’abakoreraga ingendo mu Rwanda batishimiye iki cyemezo kuko bari bamaze kwizera ko imigenderanire yongeye kuba myiza bagasaba ko Leta ya kwisubiraho ku neza y’abaturage batobato.
U Burundi bwari bwarafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda muri 2015 nyuma buza kuyifungura mu 2022 buvuga ko bwabikoze kugirango bwagure ubuhahirane n’abaturanyi.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: