Abasesenguzi bavuga ko gukuraho uduhigo Pele yesheje bigoranye
Umukinnyi w’amateka mu isi Péle akaba n’umwami wa Ruhago yitabye Imana nyuma y’igihe arwaye aho bivugwa ko yaba yishwe n’indwara ya kanseri y’inyama zo munda.
Péle waryamiye ukubuko kw’Abagabo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa gatanu muri uyu mwaka wa 2022. Amateka ye agaragaza ko yavukiye mu gihugu cya Brazil ndetse akaba ari naho yandikiye amateka.
Péle yahesheje ikipe y’umupira wa maguru ya Brazil ibikombe byinshi ndetse aba n’umukinnyi wa mbere mu isi wakoze uduhigo tutari twigera twakorwa n’undi mu kinnyi aho yatwaye igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru inshuro eshatu.
Umyamakuru wa Igicumbi News Niyonizera Emmanuel Moustapha yagiranye ikiganiro kihariye n’umwe mu bantu bazi amateka y’umupira wa maguru ndetse akaba azi amateka ya nyakwigendera Péle, Irafasha Jean Paul, avuga ko bigoye kuzabona umukinnyi ushobora kuzandika amateka nka ya nyakwigendera Péle watabarutse
Irafasha Jean Paul. Ati: “Biragoye kuba hari umukinnyi washyiraho agahigo ka Péle, yego wenda byazashoboka ariko dukurikije uko tubona umupira w’iki gihe biragoye, Messi niwe wakabaye azabikora ariko nawe ndatekereza ko imyaka afite byazagorana kuba yakwandika amateka nkaya Péle.”
Rutahizamu w’ibihe byose ku isi mu mupira w’amaguru Péle, yitabye Imana afite imyaka 82 y’amavuko. Uretse kuba ari we wabaye umwami wa Ruhago yabaye na ministiri wa sports wa Brazil nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru.
Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye kuri Channel yacu ya YouTube:
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News