Abashinjacyaha baje mu Rwanda gushaka amakuru kuri Kabuga Felecien

Ku ifoto ni Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable ari kumwe na Serge Brammertz

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) Serge Brammertz ari kumwe b’abagenzacyaha 15 bageze mu Rwanda aho baje gushaka amakuru mashya ajyanye n’urubanza rwa Kabuga Felicien rwitezwe kwimurirwa i Arusha muri Tanzania.

Serge Brammertz yatangaje ko urwo ruzinduko rugamije ubushakashatsi baje gukorera mu Rwanda, ruzatuma idosiye ya Kabuga ikungahara ku makuru n’ibimenyetso bigaragaza ukuri gusesuye ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko hataramenyekana itariki nyirizina Kabuga azoherezwa kuburanira muri Tanzania kubera impinduka zagiye ziba zititezwe zirimo n’izatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Nta gihe gihamye cyashyiriweho kohereza Kabuga i Arusha muri Tanzania ariko byari biteganyijwe muri Nzeri cyangwa mu Kwakira. Gusa urubanza rwe ku ishami rya IRMCT muri Arusha rushobora kuzatangira nyuma y’umwaka.”

Félicien Kabuga yari umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Yatawe muri yombi  n’inzego z’u Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, biturutse ku iperereza ryakozwe n’u Bufaransa ku bufatanye n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, i Paris mu Bufaransa.

Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997,  birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kabuga Felicien kuri ubu ufungiwe i Paris mu Bufaransa ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko we nta “Mututsi n’umwe yigeze yica”. Gusa abatangabuhamya bamushinja bavuga ko nubwo atigeze afata umuhoro ngo yinjire mu bwicanyi yaguriye abicanyi  imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihugu hose.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa  IRMCT bivuga ko kohereza Kabuga kuburanira i Arusha muri Tanzania bikomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19

Urwo rwego rwemeza ko ari ingenzi kuba Kabuga yazanwa kuburanira muri Arusha ahari ibimenyetso byinshi n’abatangabuhamya bamushinja nubwo we yanga urunuka igitekerezo cyo kuba yakoherezwa muri icyo Gihugu abyitirira impamvu za Poritiki.

@igicumbinews.co.rw