Abashoferi b’amakamyo basanzwemo Coronavirus batorokera mu baturage

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko ikomeje gushakisha abantu bose baba barahuye n’abashoferi barindwi, baheruka gufatirwa mu gace ka Ndeeba kandi baranduye Coronavirus.

Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri Uganda, Dr Ateka Kagirita, yabwiye Daily Monitor ko abo bashoferi b’amakamyo batorotse bamaze kumenya ko banduye. Abo ngo bari mu bashoferi 25 baherukaga gutoroka ubwo bamaraga gusangwamo Coronavirus bakiri ku mipaka twa Elegu na Malaba.

Yakomeje ati “Igikorwa cyo gushakisha abashoferi batorokeye mu baturage bamaze gusangwamo indwara kirakomeje.Turimo gukora amanywa n’ijoro dufata abo bahuye nabo, tureba aho baraye kugira ngo ubwandu butagera mu baturage.”

Yabajijwe niba hari ibyemezo bizafatirwa abo bashoferi kuko bagiye mu baturage kandi bazi ko bashobora kubanduza indwara, Dr Kagirita avuga ko aza gutanga amakuru arambuye.

Abo bashoferi barindwi bamaze gufatwa batorotse ni abanya-Uganda, Abanyakenya n’Abanya-Tanzania.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashoferi b’Umwuga muri Uganda, Ndugu Omogo, yavuze ko abo bashoferi kenshi usanga bafata Coronavirus nk’igihuha, kuko batigishijwe ibyayo uko bikwiye.

Abandi ngo baba ari abashoferi b’abanyabiraka badafitanye amasezerano y’umurimo na ba nyiri amakamyo, ugasanga kumufata ukamushyira mu kato k’iminsi 14 bimuteye ubwoba, kuko aba atinya ko ashobora guhita abura akazi kari kamutunze.

Yakomeje ati “Ijana ku ijana by’abashoferi basanzwemo virus ni abanyabiraka. Nta kazi bagira. Babona amafaranga gusa ari uko bagaruye ikamyo. Nta muntu n’umwe ubemera iyo basanzwemo Coronavirus.”

Abantu bamaze gusangwamo Coronavirus muri Uganda ni abantu 222, nta n’umwe uritaba Imana. Abagera kuri 69 nibo bamaze kuyikira, bivuze ko abakorwaye ari 153.

@igicumbinews.co.rw