Abashyigikiye Trump bakwiye imishwaro nyuma yuko bari bizeye ko Biden najya kurahira azahita afungwa
Abakurikira kandi bemera ibitekerezo bidafite ishingiro bazwi QAnon bacitsemo ibice nyuma y’irahira rya Jose Biden ribusanye n’ibyo bemeraga ko Trump azakomeza kuba perezida kugira ngo ahane abanzi be bo mu cyo bita “deep state”.
Benshi bagaragaje agahinda no kwiheba ubwo Joe Biden yarahiraga nka perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu biganiro byabahuzaga ku rubuga rwa Telegram umwe ati: “Ndashaka nko kuruka. Ndarwaye kubera aya makuru yose y’ibinyoma no kwizera amafuti”.
Abandi bo bakomeje gushimangira ko “umugambi” utapfubye, bashaka ibindi bitekerezo bashingiraho.
Mu gihe cy’ibyumweru, abemera ibya QAnon bafataga tariki 20 z’uku kwezi kwa mbere nk’umunsi wo guhoora, ko abademokarate bakomeye n’abandi “bakozi ba Satani basambanya abana” bazafatwa bakicwa, bitegetswe na Perezida Trump.
Ariko ubwo Biden yarahiraga nta muntu wafashwe, bamwe mu bari muri uko kwemera kwa QAnon bahuye n’ukuri kw’ibintu batari biteze.
Aho kuri Telegram undi yaranditse ati: “Birarangiye, kandi twarabeshywe”
Mu masaha yakurikiyeho, abandi bantu ibihumbi banditse ubutumwa nk’ubwo ku mbuga nka Gab, Telegram n’izindi abemera ibi bahuriraho baganira iyo ‘conspirancy’ bemera, nyuma y’uko bavanywe ku mbuga nkoranyambaga ngari nka Twitter kubera imyigaragambyo ku ngoro y’inteko ishingamategeko.
Benshi bahise batangira gushidikanya mu byo babwirwaga na bamwe mu bavuga rikumvwa, – nk’ijambo “Trust the plan” ryafatwaga nk’intero ya QAnon, abayemera bari bazi ko uyikuriye ari umuntu ukomeye uri muri guverinoma.
Umwe mu bari imbere cyane muri iyo myemerere wari ufite abamukurikira 200,000 kuri konti ye ya Twitter mbere y’uko abashinzwe uru rubuga bayifunga, yanditse kuri Telegram ati: “Uyu ni umunsi ugoye cyane kuri twe”.
“Kurahira kwabaye uyu munsi ntacyo kuvuze kuri twe abakristu bakunda igihugu, kandi twatekerezaga ko ‘umugambi’ ariyo nzira yatuma dusubirana igihugu.”
Umugore ufite umugabo ukurikira QAnon yabwiye BBC ko umunsi wo kurahira kwa Biden ari umunsi “wamuciye [umugabo we] intege kurusha iyindi” mu buzima bwe.
Uyu mugore avuga ko yishimiye ko kurahira kwa Biden kwanyeganyeje ibyo umugabo we yemeraga, ariko anafite ubwoba bw’ibizakurikiraho.
Avuga ko atari umuntu “wakwishongora kuri mugenzi we ngo ‘narakubwiye'”, ariko ko ibi umugabo we yemera byateye ikibazo mu mubano wabo mu mezi ya vuba.
Ku rubuga rwa Gab umwe mu bemera QAnon ati:”Ubucuti nyabwo bushobora kuba bwashwanyaguritse, kuko abantu bararakaye”.
Benshi mu bizeraga ibi bari bazi ko hari aho bizagera mbere gato y’uko Joe Biden azamuka kuri ‘stage/scene’ ngo arahire, bamwe mu basirikare – babitumwe na Trump – bazahita baza bagata muri yombi Biden n’umugore we, Kamala Harris, Nancy Pelosi, Chuck Schumer, Barack na Michelle Obama, Hillary na Bill Clinton, George na Laura Bush n’abandi banzi ba Trump bagize icyo aba QAnon bita “deep state”.
Kuri konti zabo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bavuga rikumvwa muri QAnon babwiye ababakurikira gukomeza ukwemera kandi ntibacike intege ako kanya.
Umwe mu bafite abamukurikira 130,000 kuri Telegram yabwiye abamukurikira ko Trump n’ikipe ya “Q” bakiri gutegekera inyuma, kandi “ibikorwa bibi bya ‘deep state’ bizatamazwa mu myaka ine iri imbere”.
Umwe we yavuze ko Perezida Biden ari kuyobora guverinoma ariko ari imfungwa muri gereza ya gisirikare, gusa ngo “ntaramenya iyo gereza aho iri “.
Bugorobye ku munsi w’irahira, Ron Watkins, umwe mu bavuga rikumvwa cyane mu bemera QAnon, uri mu bahimbye ibitekerezo bidafite ishingiro (conspirancies) byinshi ku matora, no mu bashishikarije abandi kujya mu myigaragambyo, yatunguye benshi asaba abamukurikira kuri Telegram kubireka.
Yaranditse ati: “Ntako tutagize, ubu igisigaye ni uguhagarara twemye, tukisubirira mu buzima tukabaho uko dushoboye.”
Mu gihe imihango yo kurahira yariho irangira, abo muri QAnon bari bafite amarangamutima atandukanye.
Bamwe bavugaga ko bategereje ko “Q”, wari ucecetse kuva ku munsi w’amatora, agira icyo avuga asubiza ibibazo byabo.
Abandi bavugaga ko bagifite icyizere ko Donald Trump ubwe aza kubavugisha mu gihe cya vuba.
Hari igice cy’abafite iyo myemerere bakiyikomeyeho, basaba bagenzi babo gukomeza kwihangana no kugumana uko kwemera.
Biragoye kumenya aho iyi nkubiri izajya nyuma y’ibi.
Gusa bamwe mu nzobere n’abashakashatsi batekereza ko QAnon, yabashije kubeshya no kuyobya abantu ibihumbi amagana bakizera ko bo bonyine “bazahagarika abagizi ba nabi bategeka isi”, itazahita irangira ako kanya.
Marc-Andre Argentino umushakashatsi ku buhezanguni yanditse kuri Twitter ko abemeraga ibi “bishoboka ko bazakomeza kuba ikibazo kugeza bavuye muri QAnon”
Yongeraho ati: “Yewe hatariho na QAnon, hatariho na Trump, ikintu cyatumye QAnon ibaho kizagumaho nabo bakomeze bashake aho berekeza ya myemerere yabo n’ibitekerezo birwanya demokarasi”.
@igicumbinews.co.rwÂ