Abasirikare 75 ba FARDC batorotse urugamba barwanamo na M23 rurimo kwerekeza muri Bukavu bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Ubuyobozi bwa Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugiye kuburanisha abasirikare nibura 75 kuri uyu wa Mbere bashinjwa guhunga ibitero by’abarwanyi ba M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo no kugirira abaturage nabi, urugomo rurimo ubwicanyi n’ubusahuzi, nk’uko ibiro by’umushinjacyaha wa gisirikare byabitangaje ku Cyumweru.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko habaye ihohotera rikomeye ririmo ubwicanyi ndengakamere, gufata ku ngufu ku bwinshi no kugira abagore abacakara b’ibitsina nyuma y’igitero gikaze cya M23 cyabaye mu mpera za Mutarama, cyatumye bafata umujyi wa Goma, umujyi munini wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu bya Loni byatangaje ko ibi byaha byakozwe n’inyeshyamba za M23, abasirikare ba DRC ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ishigikiye leta.

Ubutegetsi bwa RDC ntibwigeze bugira icyo butangaza ku byaha bivugwa ku basirikare babwo, ariko bwahamagariye Loni gukora iperereza ku byaha bushinja inyeshyamba za M23 na Leta ya Rwanda.

U Rwanda, ruhakana ibyo gushyigikira uwo mutwe, rwamaganye ibyo birego byose. Inyeshyamba za M23 ntizigeze zitanga igisubizo ku busabe bwo kugira icyo zibivugaho.

M23 ikomeje kwerekeza mu majyepfo  iganisha ku murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, Bukavu.

Mu cyumweru gishize, yafashe umujyi wa Nyabibwe, uherereye mu bilometero 70 mu majyaruguru y’uyu murwa mukuru w’intara.

Aba basirikare 75 bari imbere y’ubutabera batawe muri yombi nyuma yo guhunga urugamba nyuma y’ifatwa rya Nyabibwe. Bashinjwa gufata ku ngufu, ubwicanyi, ubusahuzi no kwigomeka, nk’uko ibiro by’umushinjacyaha wa gisirikare byabitangarije Reuters dukesha iyi nkuru.

Hari abandi basirikare batawe muri yombi mu majyepfo bashinjwa ibyaha nk’ibyo, bikaba biteganyijwe ko nabo bazajyanwa imbere y’urukiko.

Umwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta mu mujyi wa Kavumu, uri mu bilometero 35 mu majyaruguru ya Bukavu kandi ukaba ari naho hari ikibuga cy’indege cy’uyu mujyi, yatangaje ko abasirikare batorotse bishe abantu 10, barimo barindwi biciwe mu kabari ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

“Amakosa yo gusahura akomeje gukorwa n’abasirikare bacu badashobotse bahunze umwanzi,” nk’uko Leonidas Tabaro, undi muyobozi w’imiryango itegamiye kuri leta mu gace k’aho, yabitangaje.

Umuvugizi w’igisirikare cy’intara, Nestor Mavudisa, yavuze ko abasirikare bakoze ibyo byaha bazahanwa kandi asaba abaturage gukomeza kugira ituze.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author