Abasirikare ba RDF bashinjwa gufata ku ngufu bongeye kugaragara imbere y’urukiko

Urukiko rwa gisirikare i Kanombe rwasubitse urubanza mu bujurire ruregwamo abasirikare batanu b’u Rwanda n’umusivili umwe, bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukubita no gukomeretsa ndetse no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ibi byaha bashinjwa kuba barakoreye mu Mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Kuwa 13 Gicurasi 2020, Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwafashe umwanzuro wo gufunga mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo, aba basirikare batanu n’umusivili umwe kuko ibyaha bakurikiranyweho hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunzwe.

Bajuririye iki cyemezo. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2020, abaregwa bose bitabye urukiko ngo baburane ubu bujurire ariko nta bunganizi mu mategeko bafite.

Nyuma yo kongera kwibutsa imyirondoro y’abaregwa no gusoma ingingo zitandukanye abaregwa bashingiyeho bajurira, abaregwa bagaragaje imbogamizi ko nta mwunganizi bafite, bityo ko batiteguye kuburana.

Abaregwa ni Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theonetse n’umusivile witwa Ntakazirabo Donat.

Pte Ndayishimiye Patrick na Pte Nishimwe Fidèle ni bo urukiko rwahereyeho rugaragaza impamvu batanze zishyigikira ubujurire bwabo.

Bavuze ko amatariki baregwa ko basambanyije abantu, batabaga bakoreye ahabereye icyaha ndetse abareze ko bakubiswe bakaba badahuza amatariki n’umutangabuhamya wabo.

Bavuga ko ababashinja bavuga ko bakubitiwe mu ruhame ariko ntihagire utabara, bakanongeraho ko batabuze ku kazi bashinzwe.

Pte Nishimwe Fidèle yongeraho ko yajuririye icyemezo cy’urukiko kubera ko abavuga ko yabasambanyije batigeze bamufata cyangwa ngo bamutabarize agarutse kubasambanya, kuba abahohotewe bataratanze ikirego no kuba ubuyobozi bwe butaragaragaje ko yishe akazi.

Pte Gatete François we yavuze ko yajuririye icyemezo cy’urukiko kubera ko ibisobanuro bye bishimangira ko atataye izamu yari yahawe gucunga, bitahawe agaciro, ndetse no kuba aregwa gukubita abantu kandi aho bakubitiwe atarahageze uwo munsi.

Umusivili Ntakazirabo Donat we ntiyajuriye, ariko yari mu bitabye urukiko.

Pte Gahirwa John na Pte Twagirimana Theoneste nabo bagaragarije urukiko ko rutahaye agaciro ibisobanuro batanze ku kirego cy’izamu, ndetse ko abayobozi babo batagaraje ko bishe akazi bashinzwe.

Urubanza rwimuriwe ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020, saa yine zuzuye ku rukiko rwa gisirikare.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kuvuga ku cyemezo cyo gusubika iburanisha rya none, buvuga ko bushingiye ku kuba abaregwa nta ruhare rugaragara bagize mu kutaboneka k’ubunganira mu mategeko kandi amategeko abemerera kuburana bunganiwe.

Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu igaragara yatumye umwunganizi mu mategeko ataboneka mu rubanza cyane ko atanatanze impamvu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Urukiko rwasabye abaregwa ko bagomba kumenyesha umwunganizi wabo ko agomba kuzaboneka ejo, bitaba ibyo abaregwa bakazaburana batunganiwe.

@igicumbinews.co.rw