Abasirikare bashinjwa gufata ku ngufu babihakanye umwe avuga ko uwo baryamanye bari babyumvikanyeho
Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwatangiye kuburanisha abasirikare batanu b’u Rwanda n’umusivili umwe baregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, bashinjwa ko bakoreye mu Mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Abaregwa bose bitabye urukiko mu mpuzankano ya gisirikare usibye umusivili umwe wari wambaye imyenda iranga imfungwa za gisirikare. Bari bunganiwe usibye umusivili wavuze ko aza kwiburanira
Abaregwa ni Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theonetse n’umusivile witwa Ntakazirabo Donat.
Bamwe bakekwaho ibyaha birimo icyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, kwiba no guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu.
Aba basirikare bashinjwa guhohotera abatuye mu Mudugudu wa Kangondo II ahazwi nko muri Bannyahe. Mu minsi ishize abo baturage bumvikanye bavuga ko hari abasirikare bari mu bikorwa byo gucunga umutekano babahohoteye, harimo abavuga ko bakubiswe n’abakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Abaturage bavuze ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa biyoberanyaga, bagakura ku myambaro yabo ibirango bigaragaza amazina yabo, ariko bakagumana impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Tariki ya 2 Gicurasi nibwo aba basirikare batawe muri yombi, ndetse batangira gukorwaho iperereza.
bashinja aba basirikare n’umusiviri umwe, ubuhamya bwa buri umwe ntabwo buratangira kumvwa.
Havuzwe amazina y’abagore n’abakobwa bavuga ko basambanyijwe ku ngufu, n’abagabo n’abasore bakubiswe mu bikorwa byitirirwaga gucunga umutekano.
Bamwe mu baregwa bemeye ko habayeho gukubita abaturage bikomeye kuko hari abashinjwaga ubujura no gufatanwa urumogi.
Abaregwa bose bahakanye icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, umwe muri bo yavuze ko uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina bari babyumvikanye.
Pte Ndayishimiye Patrick yabajijwe ibyo yavuze mu nyandiko mvugo zo mu bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha aho yemeraga ibyo ashinjwa, yavuze ko atigeze ahabwa umwanya wo gusoma ibyo yanditse ahubwo ko kuva ku munsi wa mbere yahakanaga ibyaha.
IGIHE cyivuga ko Pte Ndayishimiye mu nyandiko mvugo yavugaga ko bari bumvikanye, ko impamvu uwo basambanye yamureze ari uko ngo atamuhahiye mu isoko rya gisirikare. We yabwiye urukiko ko “nta nyandiko n’imwe nigeze nemera ko narongoye umugore ndi mu kazi”.
Ngo bitewe n’uko “twari tumerewe i Kami”, iyo nyandiko bayikoreshejwe ku gahato ndetse ko bakubitiwe imbere y’abandi, bayandika kugira ngo birengere.
Urukiko rwabajijwe niba usibye ibyavuzwe n’abavuga ko basambanyijwe ku gahato hari ibindi bimenyetso ubushinjacyaha bufite, bwavuze ko urukiko rukwiye gusoma neza inyandiko mvugo za Pte Ndayishimiye avuga uko yasambanyije umukobwa umwe, naho Pte Nishimwe agasambanya babiri, ari ibimenyetso bihagije mu gihe hari kuburanwa ibijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abagore batanze ubuhamya mbere, babwiye bimwe mu binyamakuru uburyo basambanyijwe ku ngufu ndetse n’abagabo bagakubitwa bikomeye.
Aba basirikare, bamwe bavuga ko mu gihe ibyo byaha byakozwe batigeze bagera muri ako gace, kandi batigeze bakorana bityo n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagihakana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu baregwa, Pte Nishimwe yasambanyije umugore ku gahato amusanze mu nzu ye, abandi basirikare batatu n’abanyerondo babiri bamucungiye umutekano hanze.
Buvuga ko ibi byakozwe nyuma yo gukubita abandi bagore bari hafi aho.
Abaregwa batanze ingingo zitandukanye basabwa kurekurwa by’agateganyo naho ubushinjacyaha buvuga ko bakwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abaregwa ku itariki 13/5/2020.
@igicumbinews.co.rw